Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Turkmenistan

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri Telefone na Rashid Meredov Visi Perezida w’Inama y’Abaminisitiri akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkmenistan.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025, na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri X.

Ikiganiro cyabo cyibanze ku itangazo rihuriweho ritangiza ku mugaragaro umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi uherutse gutangazwa ndetse n’Inama ya 3 y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bihugu bifite imbogamizi zituruka ku kudakora ku nyanja (LLDC), iteganyijwe kubera muri Turkmenistan kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Kanama 2025.

Leta ya Turkmenistan yaboneyeho umwanya wo gutumira u Rwanda muri iyo nama izagaruka ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza gufasha ibyo bihugu kwimakaza n’ubutwererane hagati yabyo ndetse n’abaturanyi.

Ku wa 14 Nyakanga 2025, ni bwo u Rwanda na Turkmenistan byashyize umukono ku itangazo rihuriweho ritangiza umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.

Muri iki gikorwa, u Rwanda rwari ruhagariwe na Ambasaderi w’u Rwanda Uhoraho mu Muryango w’Abibumbye ufite icyicaro i New York Martin Ngoga mu gihe Turkmenistan yari ihagarariwe n’Ambasaderi Uhoraho muri uyu Muryango Aksoltan Ataeva.

Turkmenistan ni igihugu cya 35 mu bihugu by’Aziya bituwe cyane kuko gituwe n’abaturage basaga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gifite amateka akomeye kuko cyigeze kuba umwe mu mijyi minini ya kera, ndetse kikaza no komekwa ku Bwami bw’u Burusiya mu mwaka wa 1881.

Turkmenistan yaje kuba igihugu cya arizwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (Soviet Union) mu 1925, kiba igihugu cyigenga mu 1991.

Iki gihugu ni icya kane ku Isi mu bitunze umutungo kamere wa gazi, ndetse hagati y’umwaka wa 1993 kugeza mu 2019, abaturage bahabwaga na Leta amashanyarazi, amazi na gazi ku buntu.

U Rwanda rubona inyungu nyinshi mu kurushaho kwimakaza ubutwererane n’icyo gihugu mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu kuba rwanabona amahirwe yo kugera kuri ubwo bubiko bwa gazi ndetse n’ibikomoka kuri Peteroli binarizwa muri icyo gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Olivier
Rashid Meredov Visi Perezida w’Inama y’Abaminisitiri akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkmenistan
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE