Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Minisitiri w’Ubucuruzi wa Pakistan

  • Imvaho Nshya
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe uri muri Islamabad yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi wa Pakistan, Jam Kamal Khan.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 22 Mata 2025 na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri X.

Ibiganiro byabo byibanze ku kwagura ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Pakistan.

U Rwanda na Pakistan bisanzwe bifitanye imikoranire mu by’ubucuruzi aho ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri icyo Gihugu bifite agaciro ka miliyoni $26. Ni mu gihe ibyo Pakistan yohereza mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni $100.

Ku wa 15 Nyakanga 2024 ni bwo Ambasaderi Fatou Harerimana, yashyikirije Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nyuma y’igihe gito rufunguyeyo Ambasade.

Minisitiri w’Ubucuruzi wa Pakistan, Jam Kamal Khan
Minisitiri, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi wa Pakistan, Jam Kamal Khan
  • Imvaho Nshya
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE