Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje Nyanza ya Kicukiro nk’ikimenyetso cyo gutsindwa kw’Ababiligi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yifatanyije n’urubyiruko rurenga 8 600 rwitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’Umuryango Our Past Initiative, agaragaraza Nyanza ya Kicukiro nk’ikimenyetso simusiga cyo gutsindwa kw’Ababiligi.
Yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 9 Mata 2025, mu gikorwa gisanzwe gihurizwamo urubyiruko rukigishwa amateka y’u Rwanda, cyabereye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Minisitiri Dr. Utumatwishima, yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi bigizwemo uruhare n’imbaraga z’urubyiruko.
Yagize ati: “Nta magambo twabona yasobanura intimba n’agahinda abahekuye u Rwanda bateye Abanyarwanda, by’umwihariko aha i Nyanza tuhazi nk’ikimenyetso ntakuka cyo gutsindwa, aho Ababiligi basize Abatutsi hano, bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro, Abatutsi barenga 10 000 bakicwa, amahanga abatereranye, arebera, ingabo zabo zigendeye.”
Yashimiye Umuryango Our Past Initiative, yizeza ko urubyiruko ruzashyira hamwe imbaraga rukarwanya abapfobya Jenoside.
Yagize ati: “Ndashimira abategura Our Past Initiative mu myaka 14 bamaze bakora ibikorwa byiza byigisha amateka, tuzakomeze guhagarara kigabo, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, turwanya n’abashaka gupfobya amateka yacu.”
Agaruka kuri Malaika wakinnye umukino ugaragaza amateka y’u Rwanda, yavuze ko ari umwe mu bahanzi batanga umusanzu wabo, asaba abandi gutera ikirenge mu cye bagakomeza kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda.
Our Past Event ni igikorwa kinyuzwamo ubutumwa butandukanye binyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico, indirimbo, ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi zirenga miliyoni mu minsi 100.
Ni igikorwa cyatangijwe mu 2012, aho urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu ruhurizwa hamwe muri gahunda igamije kubigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itegurwa n’Umuryango “Our Past Initiative” watangijwe na Intwari Christian.
Uretse kuba urubyiruko rusaga 8 600 rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994 cyateguwe na Our Past Initiative, rwaganirijwe ku mateka Abahanzi batandukanye barimo Kenny K-Shot baririmbye, Malaika na bagenzi be bakinnye umukino ukubiyemo amateka, Gashora Girls Academy na bo bakina umukino ukomeye ku mateka y’u Rwanda.
Iki gikorwa, cyabimburiye ibindi birimo ikizabera muri Quatar ku ya 13 Mata 2025, mu Butaliyani tariki 1 Gicurasi, bakazanifatanya n’Abanyarwanda batuye mu Buholandi mu gikorwa cyo kwibuka kizaba tariki 11 Gicurasi, hamwe no mu Bufaransa.




