Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye ifungurwa ry’Inzu Ndangamurage ya Misiri

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, yitabiriye ibirori byo gufungura Inzu Ndangamurage ya Misiri, byabereye mu Mujyi wa Cairo, ku wa 01 Ugushyingo 2025.

Iyo nzu ndangamurage, Grand Egyptian Museum (GEM), ni yo nini ku Isi mu zibarizwamo ibisigaratongo kuko ibarizwamo ibihangano birenga 100 000 bigaruka ku mateka ya Misiri.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko muri ibi birori, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Dr. Badr Abdelatty, amushimira ku ntambwe igihugu cye cyateye mu gufungura Inzu Ndangamurage ya Misiri, anashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwagura umubano n’imikoranire ihuriweho n’ibihugu byombi.

Ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri ni ubw’igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy’u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

Incamake y’Amateka y’Inzu Ndangamurage ya Misiri (GEM) yatashwe

Inzu Ndangamurage Nkuru y’u Misiri iherereye i Giza mu Misiri, kandi ni inzu ndangamurage yibanda ku muco umwe gusa. Iherereye ahagana mu bilometero Bibiri uvuye aho Piramide za Giza ziherereye.

Yatangiye kubakwa tariki 12 Werurwe 2012, ikaba iyobowe n’Umuyobozi Mukuru Ahmed Ghoneim. Urubuga nkoranyambaga rwa GEM rugaragaza ko inzu ndangamurage mu gihe cy’igeragezwa yasurwaga n’abarenga 4 000 ku munsi umwaka ushize wa 2024.

Nyuma y’imyaka myinshi, Inzu Ndangamurage Nkuru y’u Misiri (Grand Egyptian Museum) yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2025. Irimo igishushanyo kinini cya Farao Ramses wa II hamwe n’ibikoresho bya kera birenga ibihumbi 100, birimo n’ubutunzi bwose bw’Umwamikazi Hetepheres ndetse n’ubw’Umwami Tutankhamun.

Mu mwaka wa 1992, Misiri yatangiye intambwe ya mbere zo gushyira mu bikorwa inzozi zayo ubwo yagabanyirizaga ubutaka bwa hegitari 117 hafi ya piramide za Giza, ari ho hagenwe kubakwa Inzu Ndangamurage nini ku Isi, Grand Egyptian Museum, GEM.

Mu 2002, GEM ni bwo yashyizweho ibuye ry’ifatizo, itangira urugendo rurerure ruyiganisha ku nzozi zayo.

Hashize umwaka umwe, mu 2003, ikigo cy’Abanya-Irlande, Heneghan Peng, cyatsindiye isoko ryo kuyishushanya mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwubatsi.

Hagati ya 2005 na 2008, imirimo yo kubaka yaratangiye, maze ibikorwa by’uyu mushinga bitangira kugaragara.

Mu 2010, hatashywe Ikigo cyita ku kubungabunga ibibumbano bya kera cy’iyi nzu ndangamurage, gihinduka ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi no kubungabunga ibihangano bya kera by’Abanyamisiri.

Ubwo uyu mushinga wakomezaga gufata intera no kuba munini, Perezida Abdel Fattah el-Sisi yasabye ko imirimo yihutishwa mu 2015 na 2016, kugira ngo urugendo rwa Misiri rwo gusohoza inzozi z’iyi nzu ndangamurage rukomeze.

Mu 2018, Inzu nini izwi nka Grand Hall yakiriye igishushanyo cya Umwami Ramesses wa II, ibihangano bya mbere byinjijwe mu nzu ndangamurage.

Ibyagezweho byakomeje mu myaka yakurikiyeho, aho imirimo yo kubaka yari igeze kuri 97% mu 2020. Mu 2021, ibikorwa bya mudasobwa n’ikoranabuhanga byari bimaze kugera kuri 90%, bituma GEM iba hafi kuba ikigo cy’ikoranabuhanga gihuza amateka n’umuco.

Mu 2023, Ibyanzu binini (Grand Stairs) byafunguriwe abayisura, bitanga ishusho idasanzwe y’ubutunzi bw’umuco w’Abanyamisiri. Nyuma yaho, mu 2024, igice kinini cy’inyubako nyamukuru cyarafunguwe, gihishurira Isi ibitangaza bizashyirwa ku karubanda.

Hashize imyaka myinshi hategerejwe ko Inzu Ndangamurage Nkuru ya Misiri ifungurwa ku mugaragaro, kandi ikaba icyicaro mpuzamahanga cy’amateka arenga imyaka ibihumbi, aho buri gihangano kizaba kivuga inkuru y’umuco n’ubukire by’Isi ya kera y’Abanyamisiri.

GEM izaba ari inzu ndangamurage nini kurusha izindi ku Isi yeguriwe umuco wa kera w’Abanyamisiri, kuva mu gihe cy’umuco wa kera cyane kugeza ku mpera z’Abagiriki n’Abaroma.

Aha ni ho umuntu azasobanukirwa inkuru ziri inyuma y’ibihangano by’amateka, bimwe muri byo bikaba byaravumbuwe hafi y’aho iyi nzu iherereye.

Iyi nzu ndangamurage izaba ihuriro ry’amateka n’igihe cya none, ihuza uburanga n’ubuhangange by’umuco wa kera w’Abanyamisiri n’ikoranabuhanga rigezweho mu nzu ndangamurage.

Grand Egyptian Museum (GEM), ni yo nini ku Isi mu zibarizwamo ibisigaratongo kuko ibarizwamo ibihangano birenga 100 000 bigaruka ku mateka ya Misiri
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Dr. Badr Abdelatty
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE