Minisitiri Amb Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, uri i Kigali mu nama ya Komisiyo y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye nyuma y’amasezerano yagiye asinywa n’ingendo z’abayobozi b’ibihugu byombi.
Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025, aho bitabiriye inama ibaye ku nshuro ya Gatatu, ifatwa nk’urubuga rwo kwagura no kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda na Zimbabwe.
U Rwanda na Zimbabwe byashyizeho za Ambasade i Harare n’i Kigali mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.
Ibihugu byombi bifitanye umubano wihariye ushingiye ku kuba bihuje byinshi mu birebana n’ingano y’ubukungu, abaturage intera y’iterambere n’amateka.
U Rwanda na Zimbabwe ku wa 23 Ukuboza 2021 bashyize umukono ku masezerano agamije kwimakaza imikoranire mu burezi no guhererekanya ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
Ayo masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi avuga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha amasomo y’icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.
Abamaze kugera mu Rwanda bashimirwa umusanzu ntagereranywa batanga mu guteza imbere uburezi mu mashuri yisumbuye nderabarezi, Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Amashuri Yisumbuye y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) na koleji za Kaminuza y’u Rwanda by’umwihriko muri Koleji y’Ubumenyi mu Buvuzi n’Ubuzima.
Abo barimu bafasha n’abandi bakozi mu zindi nzego zikeneye abantu bakoresha Icyongereza kenshi, u Rwanda rukaba rwaremeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477.

