MININFRA irishyuzwa asaga miliyari 21 Frw y’ingurane z’ahanyujijwe ibikorwa remezo

Abadepite bagaragarije Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA, ko ikwiye kubahiriza itegeko ryo kwishyura ku gihe ingurane ikwiye abaturage, kuko hari abo mu Turere 7 bigaragara ko batishyuwe asaga miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, bagiranaga ibiganiro na MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho, basesengura raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.
Depite Mvano Nsabimana Etienne yavuze ko bigaraga ko abaturage bamaze igihe batishyuwe ari benshi kuko muri rusange abatarishyurwa bafite miliyari zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda bishyuza MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho.
Yagize ati: “Ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy’abaturage batarishyurwa bihagaze bite?”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Kabera Olivier, yabwiye Abadepite ko hari impamvu nyinshi zituma kwishyura abaturage ingurane ikwiye ku gihe bidashoboka.
Yagize ati: “Hari abo tugomba kwimura ku bw’impamvu zumvikana kandi zifitiye igihugu akamaro. Hari ubwo baba badafite ibyangombwa byuzuye kugira ngo tubashe gukora ihererekanya ry’ubutaka, kugira ngo tubashe kwishyura umutungo tugiye gusenya.”
Uwo muyobozi kandi yanavuze ko mu gihe harimo gutegurwa kubaka ibikorwa by’inyungu rusange hateganywa amafaranga yo kwishyura abazimurwa ariko bajya gushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka bagasanga amafaranga yo kubishyura yari yateganyijwe ari make.
Yagize ati: “Nk’ubu tugiye gukora umuhanda wa Prince House-Masaka, amafaranga tuba twarateganyije, dushobora gukora ibarura tugasanga arenze cyane ayo twateganyije. Ntidushobora gutangira ibarura tutaratangira umushinga.”
Kabera yavuze ko impamvu bahita bakoresha ijisho mu gusuzuma imitungo ari uko itegeko riteganya ko mu minsi 90 umuturage aba yahawe ingurane y’imitungo ye uhereye igihe yabaruriwe.
Yavuze ko nyuma igihe ibarura ry’imitungo nyirizina ritangiye basanga hari imitungo imwe iba itarabaruwe ihishe bityo ntibihure n’amafaranga baba bateganyije yo kwishyura abaturage bimuwe.
MININFRA ibarura abaturage bishyuza ingurane zishamikiye ku bikorwa by’ingufu, dosiye ibihumbi 19 259, bagomba guhabwa miliyari 6 na miliyoni 820. Muri izo dosiye hishyuwe 5 053, zifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 840. Bivuze ko dosiye zisaga ibihumbi 14 z’agaciro ka miliyari hafi 5 z’amafaranga y’u Rwanda zitarishyurwa.

Ku rwego rw’Amazi Isuku n’Isukura, habarurwa dosiye z’umwaka w’ingengo y’imari 2024/2025, z’abasaba ingurane zingana na 18 674 zifite agaciro ka miliyari 11 na miliyoni 838 z’amafaranga y’u Rwanda, hishyuwe dosiye 15 202, zifite agaciro ka miliyari 10 na miliyoni zisaga 594 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hari kandi izindi dosiye 3 023 zifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 4 901 ziri mu gahunda yo kwishyurwa.
Kabera ati: “Izindi dosiye 448 zifite agaciro ka miliyari 21 n’ibihumbi 985 haracyategurwa ibyangombwa by’abagomba kwimurwa kugira ngo bishyurwe.”
Mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, MININFRA ibarura dosiye 10 907, zifite agaciro ka miliyari zisaga 18 na miliyoni 868 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko muri izo dosiye imaze kwishyuramo 3 689, zifite agaciro ka miliyari 10 na miliyoni 81.
Hasigaye izikeneye ibyangombwa ngo zishyurwe, zifite agaciro ka miliyari 7 na miliyoni 333, hari kandi na dosiye 573, zirimo kwishyurwa zifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 123 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rw’imiturire habarurwa dosiye 252 zifite agaciro ka miliyari 10 na miliyoni 200 zirenga, hishyuwe dosiye 117, zifite agaciro ka miliyari 2 miliyoni 754.
Depite Muyango Mukayiranga Sylvie yabajije MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho impamvu badakora igenzura rya nyaryo, kandi nyamara bazi ko ari ikibazo gikora ku butaka butunze benshi mu gihugu ndetse kandi mu gihe ba nyirabwo batabubyaje umusaruro bidinziza imibereho yabo.
Ati: “Nkibaza nka Minisiteri, mufite impuguke, ubwo gusuzuma by’amahushuka[…] kandi bizarangira, bizongera bibagarure ha handi, mufite izihe ngamba kugira ngo habeho umwanzuro ufatika?”
Muri Raporo y’u Rwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Badepite y’Umwaka wa 2024/2025 rwasanze hari dosiye y’abaturage bo mu Turere 7, zingana na 1 737 ari aho afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni zisaga 500 akibitse ntacyo inzego ziyakoraho.
Hon Mvano ati: “Iyo urebye ibigo byose bishamikiye kuri MINANFRA iyo urebye amadosiye atarishyurwa, arenga bihumbi 24 bifite agaciro ka miliyari hafi 21 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Yavuze ko abaturage bishyuza ingurane bakomeza kugaruka muri raporo zitandukanye, nyamara itegeko riteganya ko umuturage agomba guhabwa ingurane, bitarenze iminsi 120, kuva inzego zirimo Njyanama y’Akarere zemeje ko agomba kwishyurwa, hakabona gukorwa ibikorwa mu isambu ye amaze kwishyurwa.
Impamvu ingurane ku mitungo yishyurwa itamenyekana hakiri kare
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda yavuze ko hakorwa ibyiciro bibiri mu gutegura ahazashyirwa ibikorwa by’inyungu rusange.

Ati: “Tubara abantu bazagirwaho ingaruka n’ibikorwa, iyo tumaze kubikora duteganya amafaranga azatangwa, tugahamagara abaturage n’Inzego z’ibanze tukabamenyesha ko tuzakora ibikorwa ku mitungo yabo. Ubyemera tukajya mu rugo rwe, agakorana n’abantu bemererwa n’itegeko bakabarura.”
Yavuze ko mu gihe ibyo birangiye hashakwa amafranga yo kwishyura.
Yongeyeho ati: “Iyo turangije gukora ibarura ku mitungo, iyo umushinga utinze, kandi itegeko ritegeka ko buri mwaka wa mutungo wiyongeraho agaciro. Iyo ni impamvu ya mbere ituma amafaranga atandukana, kenshi imishinga y’imihanda ikunda haciyeho imyaka itatu cyangwa itanu.”
Yongeyeho ko mu gihe hamaze kubarurwa imitungo hari abaturage bataba babujijwe kongera gukorera ku mitungo yabo ibyatuma agaciro kiyongera bityo bajya gutangira igikorwa bagasanga agaciro kayo kariyongereye.
Munyampenda yavuze ko mu bukangurambaga bakomeje gukora ari ukubwira abaturage kotongera kugira ibyo bashyira ku nzu zabo nyamara zizasenywa mu gihe ibikorwa bizaba byamaze kwemezwa.
MININFRA yo yijeje ko bagomba gushyira imbaraga mu kugena agaciro ku buryo igenzura ry’imitungo rizajya rihuzwa neza ku buryo abaturage bazajya bishyurwa ku buryo bwihuse.
