MINEMA yagaragaje ko abafite ubumuga bitabwaho mu gihe cy’ibiza
.jpeg)
Abafite ubumuga bagizweho ingaruka n’ibiza bakwiye guhabwa amakuru y’iteganyagihe hakurikijwe ibyiciro byabo kugira ngo ayo makuru abagereho.
Byagarutsweho ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’izindi nzego.
Hagaragajwe ko mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo bwo gukumira no kurwanya ibiza ku ruhande rw’abafite ubumuga, hakirimo icyuho bigatuma uburenganzira bwabo butubahirizwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe kugenzura ahashobora kwibasirwa n’ibiza no kwitegura kubikumira muri MINEMA, Niyotwambaza Hitimana Christine, yavuze ko ahari ibyuho ku bantu bafite ubumuga bagaragaje, bizitabwaho kandi ko n’ubufasha buba buteganijwe.
Yagize ati: “Ba bandi batabona, ba bandi batumva icyo cyiciro kigomba kwitabwaho tukamenya ngo ubwo butumwa dutanga mu bihe by’ibiza bwabageraho gute? ni byo tugiye kurebaho”.
Twagirimana Eugène, umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubuvugizi muri NUDOR, avuga ko imbogamizi abantu bafite ubumuga bahura na zo mu gihe cy’ibiza, zigomba gutekerezwaho.
Ati “Murabizi igihe cy’ibiza uko biba bimeze, icyagaragaye ni uko abantu bafite ubumuga muzi ko bari mu byiciro byinshi birimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kutabona, ubw’ingingo ushobora gusanga buri cyiciro gikeneye kwitabwaho mu gihe cy’ibiza”.
NUDOR itangaza ko hakwiye gukorwa urutonde rw’abantu bafite ubumuga ku buryo mu gihe cy’ibiza bavuga bati hariya hari kanaka ukeneye kwitabwaho. Ibyo ngo bikajyana no kubagezaho amakuru y’iteganyagihe.

Mu buhamya bwa Ruhatana Jean Nepo ufite ubumuga bw’ingingo akaba yarahuye n’ibiza aho atuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yarokowe n’abasirikare.
Ati “Navuye mu nzu nkigera hanze ako kanya inzu ihita yikubita hasi ariko umwana ni we wari umpetse mu mugongo, naho iyo ntamugira ntabwo mba naravuyemo.
Nyuma haje abasirikare barambwira ngo iyo nzu ntiwongere kuyijyamo urebe aho ujya, ni bwo baje baranyambutsa banjyana ku muhanda”.
Nyirandeze Germaine ufite ubumuga na we wo mu Karere ka Rubavu avuga ko mu gihe cy’ibiza kwitwara byamugoye.
Yagize ati “Kwitwara mu gihe cy’ibiza mfite ubumuga byarangoye cyane kuba nari ndi n’umubyeyi, umwana wanjye yarahangayitse cyane ku buryo we na n’uyu munsi ntabwo nshobora kumutuma aho twari dutuye ngo yemere, aravuga ati ntaza gusanga wapfuye”.
-1024x681.jpeg)
Nyuma y’inama yateguwe na NUDOR, Nyirandeze yavuze ko na we ubwe yiremyemo icyizere ko nta kibazo azongera guhura nacyo.
Akomeza ashimira Polisi y’u Rwanda yabatekerejeho kuko ngo abantu bafite ubumuga nta muntu wabatekerezagaho.
Ati: “Kiriya gihe buri wese yasamaga aye, abantu bafite ubumuga ntabwo twabonaga umuntu uturebaho gusa amahirwe twaje kugira ngo natwe turokoke, ni uko hageze aho polisi itekereza iti hari abantu bafite ubumuga bari hano.
Polisi ni yo yaje kuhadukura nta muturage wadukuyemo rwose. Abayobozi bo mu Nzego z’ibanze nibabikora nkuko Polisi yakoze, ibintu byose bizagenda neza”.
Bitwayiki Olivier na we wo mu Karere ka Rubavu yabwiye Imvaho Nshya ko ibihe by’ibiza ku bantu bafite ubumuga biba ari ibihe bikomeye cyane.
Ati: “Abantu bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza bagakwiye kuba ari abantu bafashwa cyane”.
Imvura yaguye mu kwezi kwa Gicurasi isenya inzu, ibikorwa remezo ndetse itwara n’imyaka y’abaturage.
Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko hari abataramenye amakuru ajyanye n’ibyo biza kuko hari bamwe byahitanye abanda ibiza bibatwara insimburangingo n’inyunganirangingo.
Imibare ya MINEMA yo mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka igaragaza ko abafite ubumuga 490 bo mu Turere twibasiwe n’ibiza ari bo bagizweho ingaruka, na bo bahabwa ubufasha nk’abandi baturage.
-1024x681.jpeg)
-1024x681.jpeg)
KAYITARE JEAN PAUL