MINALOC yahagaritse imiryango ishingiye ku myemerere irenga 40

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yaharitse imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi igera kuri 43.
Mu itangazo iyi Minisiteri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024 , yavuze ko hashingiwe ku isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ririmo gukorwa mu gihugu hose.
Hashingiwe kandi ku ibaruwa y’Urwego rw’imiyoborere,(RGB), yo ku wa 22 Kanama 2024 igaragaza urutonde rw’imiryango idafite ubuzima gatozi, hahagaritswe indi miryango 43 yakoreraga mu turere 18 turi mu gihugu kuko yakoraga bitemewe n’amategeko.
Mu miryango yahagaritswe harimo Abagorozi, Abakusi, Abanywagake, Abarokore, Bavandimwe Church, Agape Sanctuary, Apostolic Faith Mission International Assemblies of Lord, Bethel Miracle Church, Chrisco Church Cornerstone Temple Dusenyi, Dusabimana Church, Edam Eebvr, na Eglise Bethania.
Harimo nanone kandi Future Bright Spark Church, Gopher Church Ubuhungiro, Hope Provision centre church, Hosian Bible church Independent Evangelical Lutheran, Congregation Rwanda Ihema Ry’amahoro, International Pentecost Ministries, Intumwa n’Abahanuzi Intwarane, n’Isoko Ibohora.
Haza kandi Isoko Imarinyota Ivugurura n’Ubugorozi i Remera, Joy of Salvation Church, Liberty Bible Church, Life In Jesus Christ, Lutheran Mission in Africa, Philadelphia Church, Principle of Holy Spirit Church, Promesse Life Covenant Church na Redeemed Baptist Church.
Ibi bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ,RGB, rwatangaje rumaze iminsi mu igenzura kandi ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zimaze gukorwaho ubugenzuzi hafunzwe izigera ku 7,709 zose zitujuje ibisabwa.
Mu byo insengero zasabwaga kuba zujuje harimo; kuba urusengero rukorera mu nyubako zitekanye, kuba ifite uburyo butuma amajwi asohokamo adasakuriza abantu batari mu rusengero, kugira umurindankuba, kugira ubwiherero, kuba rureka umwuka ukinjira, ndetse n’ababwirizabutumwa bakaba bafite impamyabushobozi mu by’iyobokamana (theology).
Ibi kandi bije nyuma yaho Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagaragaje ko hari insengero 55 zigomba gusenywa ziri mu Turere dutandukanye kubera zitujuje ibisabwa.
Izi ziganjemo izo mu Itoreri rya ADEPR, Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, Kiliziya Gatolika, Angilikani nizindi.
Si ubwa mbere hakorwa igenzura nkiri kuko no mu mwaka wa 2018 ryarabaye ndetse risiga hafunzwe insengero zirenga ibihumbi 7.
