MINALOC ikangurira buri wese kwita ku masaziro y’abakuze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Habimana Dominique yakanguriye Abanyarwanda kugira uruhare mu kwita ku bakuze, kugira ngo bagire amasaziro meza.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru.
Yagize ati: “Kwizihiza uyu munsi ni muri gahunda yo gukomeza gukangurira Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru no kwita ku batishoboye. Dukangurirwa kubashyigikira ngo bagire amasaziro meza.”
By’umwihariko mu Rwanda, kwita ku bageze mu zabukuru bishimangirwa na politiki y’Igihugu yashyizweho mu 2021 yibanda ku nkingi y’ubuzima, ubukungu, imibereho myiza n’ubusabane hagati y’abato n’abageze mu zabukuru.
Ikindi ni uko guteganyiriza izabukuru bitangira hakiri kare, abantu bagifite imbaraga zo gukora kugira ngo uko kwiteganyiriza bakoze kuzabagoboke mu gihe bazaba batagifite imbaraga zo gukora, ntibabere umutwaro imiryango yabo na Leta murirusange, ahubwo imigabane yabo ikagira uruhare mu iterambere.
Hari gahunda zitandukanye zishishikariza abantu guhera bakiri bato kwizigam, haba mu mabanki, ubwiteganyirize ku bakozi, Gahunda ya Ejo Heza, inkunga y’ingoboka ihabwa (amafaranga) abageze mu zabukuru batishoboye.
Imibare igaragaza ko ubwiyongere bw’abatuye Isi, mu cyiciro cy’abageze mu zabukuru, umubare wabo urushaho kuzamuka cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres yavuze ko kwita ku bantu bakuze ari inshingano ya buri wese kuko na bo imisanzu yabo igira uruhare mu iterambere no gufasha Isi kugera ku ntego yihaye ijyanye n’imibereho myiza.
Yagize ati: “Nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka itwibutsa, abantu bakuze ni imbaraga zikomeye z’impinduka. Bagomba kugira ijambo mu gushiraho politiki, gukuraho ivangura rishingiye ku myaka, no kubaka sosiyete.”
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abasaza, wizihizwa buri mwaka ku ya 1 Ukwakira, Umuryango w’abibumbye usaba ko hakoreshwa imisanzu y’abakuze ubona akenshi idahabwa agaciro hakanashyirwaho uburyo bwo kubitaho kugira ngo bateze imbere imibereho yabo no gutuma bagira uruhare mu iterambere.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: “Mu mwaka wa 2050, umuntu umwe kuri batanu ku Isi azaba afite imyaka 60 cyangwa irenga. Intego yacu ni ukureba ko abantu bose bakuze bashobora kubona serivisi z’ubuzima bakeneye, uko ubuzima bwabo bwaba bumeze kose n’aho baba hose.”
Abantu bakuze bakunze guhura n’indwara zidakira, akenshi zikanahurira ku muntu icyarimwe. Nyamara, sisitemu y’ubuzima muri iki gihe muri rusange yibanda ku kumenya no kuvura indwara mu buryo butandukanye.
Uyu muryango ugashimangira ko byagira akamaro guhuza serivisi zihariye zita ku barwayi, nubwo utirengagiza uruhare rw’ubuvuzi bw’ibanze n’umusanzu abakozi bashinzwe ubuzima bw’abaturage (Abajyanama b’ubuzima) bashobora gutanga kugira ngo abantu bakuze bagire ubuzima bwiza igihe kirekire
Ikigamijwe ni ugushyiraho uburyo bwunganira mu gushoboza no kuzamura uruhare rw’abantu bakuze mu miryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange. Ibyibandwaho ni inzira yo gushyigikira uruhare rw’abantu bakuru, bakurikije uburenganzira bwabo, ibyo bakeneye, n’ibyifuzo byabo.
Loni igaragaza ko umubare w’abantu bafite imyaka 60 cyangwa irenga wikubye inshuro zirenga ebyiri, uva kuri miliyoni 541 mu 1995 ugera kuri miliyari 1,2 mu 2025, bikaba biteganyijwe ko uzagera kuri miliyari 2,1 mu 2050. Mu 2080, abantu bafite imyaka 65 kuzamura bazaba baruta abana bari munsi y’imyaka 18.
Impuzandengo y’icyizere cyo kubaho ku Isi cyageze ku myaka 73.5 mu 2025, kikaba cyariyongereyeho imyaka 8,6 kuva mu 1995. Umubare w’abantu bafite imyaka 80 cyangwa irenga uragenda wiyongera cyane kandi biteganyijwe ko uzarenga umubare w’abana bato hagati ya 2030, ukagera kuri miliyoni 265.
Mu 2018, amateka yagezweho mu gihe umubare w’abantu bakuze barenze uw’abana bari munsi yimyaka itanu ku nshuro yambere ku Isi.
Mu 2030, biteganyijwe ko abatuye Isi bakuze bazaba barenze umubare w’urubyiruko bakikuba kabiri umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu.

