Min. Nduhungirehe yitabiriye Inama y’Akanama k’Umutekano kayobowe na Algeria

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe J.P. Olivier, ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye Inama y’Akanama k’Umutekano kayobowe na Algeria.

Ibiganiro byibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane n’inyungu ibihugu bihuriyeho n’uwo muryango.

Uyu munsi yahuye n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Algeria Ahmed Attaf, uwa Somalia Ahmed Fiqi n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ishizwe Ububanyi n’Amahanga mu bya Politiki, Rosemary DiCarlo.

Minisitiri Nduhungirehe yahuye na mugenzi we wo muri Alijeriya, H.E. Ahmed Attaf bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’u Rwanda na Algeria no gushakisha inzira z’ubufatanye bwimbitse.

Mu biganiro bagiranye na Jean-Pierre Lacroix, Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’amahoro bibanze kugushakisha uburyo bwo gushimangira ubufatanye hagati yu Rwanda na Loni mu kubungabunga amahoro, bongera gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.

Minisitiri Nduhungirehe yanagiranye ibiganiro na Madamu Rosemary DiCarlo, Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe politiki byibanze ku kuzamura ubufatanye hagati yu Rwanda na Loni, no guteza imbere ubwumvikane busangiwe.

Minisitiri Nduhungirehe Olivier na Minisitiri Ahmed Fiqi wa Somalia
Rosemary DiCarlo, Umunyamabanga wungirije wa Loni ushinzwe politiki yagiranye ibiganiro na Min. Nduhungirehe Olivier
Jean-Pierre Lacroix, Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’amahoro na Minisitiri Nduhungirehe Olivier
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE