Miliyoni 200 Frw zazitiye uwifuza gutangiza ubwishingizi bw’amagare mu Rwanda

Habineza Fulgence w’imyaka 52, ahangayikishijwe n’uko amaranye inzozi imyaka irenga 10 zo gushakira ubwishingizi abantu batwara amagare bose mu Rwanda ariko akaba akibangamiwe n’uko kugira ngo bigerweho bimusaba gushoramo nibura miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba asaba Leta kumufasha cyangwa ikamushakira abashoramari.
Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Ntebe, Umurenge wa Muyumbu w’Akarere ka Rwamagana, ubusanzwe atunzwe n’ubuhinzi buciriritse akora kugira ngo yibesheho, ariko kuva mu mwaka wa 2010 ntagisinzira nyuma yo gutekereza ku bwishingizi bw’abanyonzi n’abandi batwara amagare badafite ubwishingizi bwayo.
Avuga ko ikimubuza amahwemo ari uko amagare ari mu binyabiziga bikora impanuka nyinshi zitwara ubuzima bw’abantu benshi, barimo abanyonzi, abagenzi n’abo basangiye umuhanda ariko imiryango yabuze ababo ntibone aho ibariza impozamarira kuko ikinyabiziga cyateje impanuka kitateganyirijwe.
Mu kiganiro y’Imvaho Nshya, Habineza yavuze ko taliki ya 17 Kanama 2020 ari bwo yagannye umukozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kugira ngo yandikishe umushinga we mu izina ry’Ikigo yise Kusanyiko ya Mabasikeri Ltd, bishatse kuvuga ihuriro ry’amagare.
Muri uwo mushinga, yagaragajemo uko icyo kigo kizakora ashyira n’amagare mu byiciro umunani mu rwego rwo koroshya imitangire y’imisanzu ku muntu wese utunze igare winjiye muri ubwo bwishingizi.
Icyiciro cya mbere kigizwe n’amagare y’abafite ubumuga adakora ubucuruzi bwo kwikorera imizigo, yateguye ko uwo mushinga urambutse ubonye inkunga cyajya cyishyura amafaranga y’u Rwanda 3,500 ku mwaka y’ubwishingizi.
Icya kabiri ni icy’amagare y’abafite ubumuga yikorera imizigo cyateganyirijwe kuba cyakwishyura amafaranga 6,700 ku mwaka, hagakurikiraho amagare y’abana bafite imyaka 8-15 yajya yishyura 6,750, amagare y’abakuze akoreshwa mu butembere yakwishyura 8,500 n’amagare y’abahinzi badakora ubucuruzi yajya yishyura 9000.
Ikindi cyiciro ni icy’amagare yifashishwa mu bucuruzi bwa buri munsi giteganyirizwa kujya cyishyura amafaranga 12,500 ku mwaka, hagakurikiraho icy’amagare akoreshwa umwuga wo gutwara abagenzi kizishyura 14,000 n’icy’amagare akoreshwa mu marushanwa yateganyirije kwishyura 20,000 ku mwaka.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke hazakorwa ibarura ry’amagare ari mu gihugu kugira ngo hamenyekane umubare uri muri buri cyiciro. Habineza mu mushinga we yashyizemo ko buri gare ryajya ryishyura nibura amafaranga y’u Rwanda 3,000 y’ibarura kuko bizatuma hamenyekana umubare w’amagare ari mu Gihugu n’icyo amariye Abanyarwanda.
Habineza avuga ko ageze muri RDB bamwohereje muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuko ari yo igenzura amasosiyete y’ubwishingizi akorera mu Rwanda; nyuma y’iminsi itatu yagezeyo ababwira umushinga afite barawushima ariko bamubwira ko akeneye nibura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200 y’igishoro kugira ngo awutangize.
Ati: “Ayo mafaranga bambwiye ko agomba kuba ahari ni menshi ku buryo n’iyo nagurisha amasambu mfite ntacyo byamarira. Ariko nifuza ko Leta yantera inkunga cyangwa ikampuza n’abashoramari batera inkunga umushinga wanjye kugira ngo ndebe yuko inzozi zanjye zaba impamo mbere y’uko ngera mu zabukuru.”
Akomeza avuga ko nta hantu na hamwe atageze kuko yagiye no mu bigo bitera inkunga imishinga nka BDF n’ibindi ariko imbogamizi agifite ikaba iyo kubona icyangombwa atarabona nibura izo miliyoni 200.
Hagenimana Valens washinze ikigo Ireme gifasha abandikisha ibigo byabo muri RDB, yemeza ko mu myaka ibiri ishize yakiriye Habineza akaba yabwiye Imvaho Nshya ko ari bo bamugiriye inama yo kujya muri BNR yakubahiriza ibyo bamusaba akaba ari bwo umushinga we uzemerwa kwandikwa muri RDB.
Abanyonzi bamwe bavuganye n’Imvaho Nshya mu Karere ka Musanze, bavuga ko icyo gitekerezo cya Habineza ari cyiza cyane ariko gishobora guhura n’imbogamizi y’ubushobozi bw’abatunga amagare, akenshi usanga byagorana ko bubahiriza gutanga imisanzu uko bikwiye.
Bimenyimana Theogène ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, yagize ati: “Icyo gitekerezo ni cyiza kuri twe dutwara abagenzi ku magare ariko nanone kizagorana kubera ko usanga natwe bigoye gutinda muri uyu murimo. Utwara igare uyu munsi si we uritwara ejo kandi uwo urigurishije ntimukorana mitasiyo…”


Me. RUTIYOMBA Arsène says:
Ukuboza 23, 2022 at 9:05 pmBwana Habineza Fulgence ashobora kuduhamagara kuri numero 0788502965 tukamufasha kubona inguzanyo y’amafaranga miliyoni 200 akenewe mu mushinga we mu buryo bworoshye.
Amizero Aphrodis says:
Ukuboza 24, 2022 at 7:02 pmNukuri Leta nikore ibishoboka itere inkunga uwo mushinga kuko urakenewe cyane peee
REMY says:
Mutarama 5, 2023 at 1:06 amBwana HABINEZA, mbereko uw’ita ikintu ati ari “umushinga”, uzabanze ukore CONSULTATION kuri ma office z’iga imishinga. Icyo wowe ufite ari “icyifuzo” cg c “amarangamutima” gusa. Ubwishingizi bw’amagare, mbereko tubugenzura, umenyekeko, nta soko yayo ihari, bivuga ntabwo bya byara inyungu kubanyiri igishoro. Millioni 200 Rwf n’amafaranga ashingwamo Uruganda rubyara inyungu ya Millioni 5 Rwf KU KWEZI!. Hari imishinga yinjiza inyungu kurusha izindi. (IKIBAZO: urizerako Abanyunzi bamagare bashobora kwishyura angahe?[kandi ntayo bakorera] kandi batwara abantu binyurane n’Amategeko, kugiciro cy’Ubuntu, akenshi 100rwf,ntabwo bategekwa na RURA: Umunsi bazategeka ibiciro kumagare, nta mukiriya uzongera kubagana. URUGERO: Hafungwa amagere bur’igihe, ugize ubona abaturage babisaba ubuyobozi?[ariko bafunga ama BUS, cg MOTO, wabonyo induru ivuka uko ingana!] Bivugako ntabwo baturage bazabyishyura bibyare Inyungu ) Ganiriza aba CONSULTANT by’imishinga.