Miliyari 2 Frw zashowe mu guhangira urubyiruko n’abagore imirimo 14.250

Mu myaka itanu iri imbere, biteganyijwe ko hazaba hahanzwe imirimo isaga ibihumbi 14 igenewe urubyiriko, abagore n’abafite ubumuga, mu mushinga w’imyaka itanu washowemo akayabo ka miliyari 2 z’amafaranga y‘u Rwanda.
Uwo mushinga nyongeragaciro ku murimo wiswe VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment) watangijwe n’Impuzamiryango PROFEMMES Twese Hamwe ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo Mastercard Foundation na Trade Mark Africa (TMA).
Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasoza hahanzwe imirimo 14.250 nk’uko byashimangiwe mu nama yabereye i Kigali ku wa Kane ihurije hamwe abafatanyabikorwa basuzumiraga hamwe imigendekere myiza yawo.
Umunyamabaga Nshingwabikorwa wa PROFFEMES Twese Hamwe Mediatrice Umubyeyi,yavuze ko urubyiruko n’abagore ari bo batekerejweho ku ikubitiro.
Ati: “Mu gihe cy’imyaka itanu, miliyari ebyiri zisaga z’amafaraga y’u Rwanda ni yo azashorwa mu bikorwa byo guteza imbere no kwagura imishinga y’urubyiruko ikora imirimo y’inyongeragaciro ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hirya no hino mu gihugu.”
Muri rusange zimwe mu nzitizi zakomaga mu nkokora zikanadindiza imishinga y’urubyiruko ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi harimo ikibazo cyo kubona igishoro cyo gutangira gukora.
Hazamo kandi kwitegurira imishinga ifatika, ubumenyi buke ku isoko rijyanye n’ubucuruzi bakora, bwaba ubw’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, kwita ku buziranenge bw’umusaruro wabo, no kudaha agaciro iyongeragaciro ry’ibikomoka kuri buhinzi n’ubworozi n’ibindi.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga VIBE, David Rwanyamugabo, yagaragaje ko umushinga uzatuma ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera ku kigero cya 30% n’ibibazo byari mu bucuruzi buciriritse mu byiciro by’abagore bikagabanyuka.
Ati: “Hazakemuka byinshi birimo inzitizi ijyanye n’ubumenyi buke bwo kubahiriza no kuzuza ibisabwa mu mishinga inyuranye kandi ari byo bituma igere ku isoko ryagutse ikaba yanahatana mu ruhando mpuzamahanga.”
Abafite imishinga mito n’iciriritse ijyanye no kongera agaciro umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo, uw’ubworozi bw’inkoko, uw’amata n’inyama ndetse n’uwo kongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku bworozi bw’amatungo ni bo bazibandwaho muri uwo mushinga.
Ibikorwa by’imbanzirizamushinga byatangiye mu 2023, gahunda zo guhura no gufasha abagenerwabikorwa zatangira muri uyu mwaka wa 2024.
Umuyobozi Mukuru wa VIBE akaba anakorera Trade Mark Africa, Doreca Musenga, avuga ko iki kigo kizagira uruhare rufatika muri uyu mushinga.
Yemeje ko kizibanda cyane mu gutanga amakuru y’ibanze akenerwa mu bushabitsi, gufasha abagenerwabikorwa bafite ibikorwa by’ubucuruzi kubigeza ku masoko badahenzwe.
Ati: “Tuzatanga amakuru akenewe ku bisabwa byose mu gushyigikira ubucuruzi bwabo ndetse n’amahugurwa, tuzabigisha ibijyanye n’imisoro n’amategeko myuma hakazamo n’igice cy’ubuvugizi tukabashakira uburyo tubahuza n’abaguzi bibarinda ibihombo bya hato na hato.
Domitira Itangishaka utuye mu Kagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, yabwiye Imvaho Nshya ko umushinga VIBE uziye igihe kandi biteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe aje abasanga.
Akomeza avuga ko ubwo igihe cyo gukora cyigeze maze bakavana amaboko mu mifuka nk’uko n’ubuyobozi buhora bubibashishikariza, dore bafite imbaraga zo gukora hamwe n’ubumenyi bwatuma bihangira imirimo aho guhora bateze akazi kuri leta.
Uyu mushinga uteganyijwe kuzagirira akamaro abasaga ibihumbi 20 aho 70% muri bo bagomba kuba ari abakobwa n’abagore bafite hagati y’imyaka 16 na 35, naho abagera kuri 5% bakaba ari abafite ubumuga, mu gihe abandi bangana na 5% bagomba kuba ari impunzi.