Miliyari 11.5 Frw zibwe muri I&M Bank zatangiye kugaruzwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank bwijeje abakiliya bakoresha serivisi z’iyo banki ko abajura babikuje miliyoni 10.3 z’amadolari y’Amerika,  ni ukuvuga miliyari 11.5 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mezi atatu batangiye kuyaryozwa. 

Ayo mafaranga yabikujwe n’abatekamutwe bifashishije ikoranabuhanga hagati y’italiki ya 1 Ugushyingo 2022 na 17 Mutarama 2023 nk’uko bigaragara muri raporo y’icungamari ya I&M Bank y’umwaka wa 2022.

Ishami ry’u Rwanda ry’iyo banki ifite n’andi mashami mu bihugu birimo Kenya, Mauritius, Tanzania na Uganda, ni ryo ryahuye n’ubwo bujura bwakozwe hifashishijwe amakarita yifashishwa mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi (Prepaid Cards).

Ubuyobozi bwa I&M Bank bwatahuye ko kubikuza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko byashobotse binyuze muri iyo serivisi byatumye Banki igwa mu gihombo cya miliyari 11.5 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ayo mafaranga ari hejuru y’inyungu ya miliyoni 7.6 z’amadolari y’Amerika I&M Bank yungutse mumwaka ushize wa 2022. 

Ubuyobozi bwa I&MBank bwagize buti: “Kugeza ku munsi raporo y’icungamari ya 2022 yasohokeyeho, hari amwe muri ayo mafaranga yamaze kugaruzwa kandi iperereza riracyakomeje.”

Amakarita yakoreweho ubwo bujura bivugwa ko aya MasterCard yifashishwa mu guhererekanya ubwoko bw’amafaranga y’ibihugu bitandukanye, ariko ngo inzego zibishinzwe zirakora ibishoboka byose ngo abakoze ubwo bujura bose babiryozwe. 

Ubuyobozi bwa I&M Bank bukomeza bugira buti: “Turifuza kumenyesha abakiliya bacu bose ko iki kibazo cyahagurukiwe kandi kirimo gukemurwa. Turagira kandi ngo tubizeze ko iki kibazo ntaho gihuriye n’ubundi buryo bwose bwo kubitsa no kubikuza kandi n’Ikoranabuhanga rya banki ntabwo ryinjiriwe.”

Hagati aho, ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko bukomeje kongera imbaraga mu bugenzuzi bw’ayo makarita ya MasterCard Platonum Multicurrency yifashishwa mu guhererekanya amafaranga yo mu bihugu birenze kimwe, ndetse hari zimwe muri serivisi zatangurwagaho zahise zihagarikwa. 

Ubuyobozi bwa I&M Bank bukomeza bugira buti: “Amakarita ya Platinum Multicurrency ashobora gukomeza gukorwshwa umuntu abikuza cyangwa yishyura ibicuruzwa na serivisi, ariko guhererekanya amafaranga wifashishije ikofi yo ku ikoranabuhanga (E-Wallet) cyangwa ikarita ku ikarita ubwayo ntibikunda.”

Kuri ubu, ubwoko bw’amafaranga yemerewe gukoreshwa no guhererekanywa kuri ayo makarita arimo ay’u Rwanda, amadolari y’Amerika, Amayero, n’Amapawundi y’u Bwongereza (GBP). 

“[…] Turimo gukorana n’Ikigo MasterCard kiduha amakarita hamwe na Ernst & Young (EY) ishami ry’Afurika y’Epfo, bakomeje kudufasha gusuzuma byihariye uko ubwo bujura bwakozwe.”

Kubera iperereza rikomeje, Ubuyobozi bwa I&M Bank bwavuze ko nta burenganzira bufite bwo gutanga amakuru yisumbuye ku yamaze kujya hanze, ariko bukizeza abakiliya ko serivisi babona zitazigera zihagarara. 

Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko mu mu gihe iperereza rikomeje hari bamwe ryafashe ndetse kuri ubu bamaze gutabwa muri yombi kandi haracyashakishwa n’abandi bose bagize uruhare muri ubwo bujura. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE