MIFOTRA yagaragaje icyafasha ngo intego z’Igihugu zigerweho

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) itangaza ko kugira ngo intego z’igihugu zishobore kugerwaho ari uko abakozi ba Leta bagira indangagaciro, ubushobozi n’imyumvire kugira ngo batunganye inshingano zabo.
Byagarutsweho na Minisitiri Rwanyindo Fanfan uyu munsi ku wa Gatanu taliki ya 23 Kamena 2023, mu Nama ya kabiri y’Igihugu igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu Nzego za Leta.
Iyi nama kandi isuzuma ikanahuriza hamwe ibitekerezo ku bikwiye gukorwa mu kurushaho kwimakaza no kuzamura urwego rw’imyumvire n’imyitwarire mu bakozi ba Leta.
Minisitiri Rwanyindo yagize ati: “Kugira ngo intego z’Igihugu zigerweho ni ngombwa kugira inzego zihamye n’abakozi bafite ubushobozi n’imyumvire bisabwa mu gutunganya ishingano zabo.
Ni ngombwa ko mu nzego zose himakazwa imyitwarire mbonezamurimo yubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange ku myumvire n’ubunyamwuga bigomba kuranga abakozi ba Leta, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa”.
Abakozi ba Leta bagomba guhora bazirikana ko bafite uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu binyuze mu kuyobora impinduka zishingiye ku myitwarire n’imikorere itanga umusaruro mu byiciro byose.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Gahunda yayo y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere (NST1) yiyemeje kubaka inzego za Leta zihamye mu rwego rw’ubushobozi kugira ngo zirusheho gutanga serivisi nziza kandi zinoze.
Icyerekezo 2050 gifite intego z’ibanze zo guteza imbere ubukungu, umusaruro n’imibereho myiza by’abaturarwanda bose.
Ibi ngo bizatuma igihugu kigera ku bukungu buteye imbere ku rwego ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane muri 2050.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo, agaragaza ko mu gihe Igihugu cyihaye izo ntego kugira ngo zigerweho, ngo birasaba ko indangagaciro zigamije guhindura imyumvire n’imikorere zibaho, zikava mu magambo zikajya mu bikorwa.
Ati: “By’umwihariko mu bakozi ba Leta bikaba umuco wa buri wese kandi bikaboneka mu mikorere ye, buri wese akumva ari umutwaro we gukora mu buryo budasanzwe, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa uganisha kuri iki cyerekezo”.
N’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu kubaka ubushobozi bw’inzego za Leta no kuzamura urwego rw’imyumvire mu bakozi ba Leta, MIFOTRA itangaza ko ikibona inzitizi zishingiye ku myumvire iganisha ku myitwarire itanoze mu bakozi ba Leta.
Minisitiri Rwanyindo yagize ati: “Binadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere igihugu cyiyemeje kugeraho”.
Iyi nama yabaye mu gihe hizihizwa umunsi wo kuzirikana imirimo y’inzego za Leta ku mugabane w’Afurika.
Uyu umunsi urizihizwa ku nshuro ya 9 ku rwego rw’Afurika, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange ku mugabane w’Afurika’.
MIFOTRA itangaza ko ibiganiro byabaye bizafasha kurebera hamwe uburyo bwo kwimakaza imyitwarire n’imikorere yihutisha iterambere ry’Igihugu kandi yishimiwe n’umuturage kuko isubiza ibibazo afite.



