Meya wa Nyanza wari wegujwe yahise atabwa muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme nyuma yo kweguzwa, akaba ari gukorwaho iperereza.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yahamirije Imvaho Nshya ayo makuru ko Ntazinda yatawe muri yombi koko.
Yagize ati: ”Ni byo koko Ntazinda Erasme, arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu mu kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Ntazinda atawe muri yombi nyuma y’uko inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza imukuye ku mirimo azira kutuzuza inshingano uko bikwiye.
Umwanzuro wo kumweguza wafatiwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Mata 2025, nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga atuzuza inshingano ze.
Ntazinda akaba yarayoboye Akarere ka Nyanza kuva mu 2016 aza kongera gutorerwa kukayobora mu 2021.