Mexique: Impanuka y’Ubwato bwa gisirikare yahitanye 2, abandi barakomereka

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ubwato bw’Ingabo zirwanira mu mazi za Mexique bwakoze impanuka bugonga  ikiraro cya Brooklyn i New York, buhitana abantu babiri, abandi 19 barakomereka.

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Adams Eric, kuri iki Cyumweru yatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye  abantu 277, babiri muri 19 bakomeretse bakaba barembye cyane.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubwato buri kugerageza kunyura munsi y’icyo kiraro ariko ntibyakunda burakigonga buhita bwangirika.

Perezida wa Mexique Claudia Sheinbaum, ku rukuta rwa X yatangaje ko atewe akababaro n’iyo mpanuka yatumye babira bahasiga ubuzima.

Yahumurije imiryango y’ababuze ababo n’abakomeretse ndetse abizeza kubaba hafi.

Yagize ati: “Twababajwe n’urupfu rw’abasirikare babiri. Duhumurije abasigaye twizeza ubufasha imiryango yabo.” 

Ingabo zirwanira mu mazi za Mexique zatangaje ko ubwato Cuauhtemoc, bwari ubwo gutanga amasomo n’imyotozo ku banyeshuri ariko impanuka yabaye budasohoje ubutumwa bwari burimo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Mexique yatangaje  ko Ambasaderi wayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bayobozi bari mu biganiro kugira ngo batange ubufasha ku bagizweho ingaruka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE