Menya icyatumye Ama G the Black atumirwa mu gitaramo ‘Inzu y’ibitabo summit’

Imwe mu ndirimbo za Ama G The Black yitwa ‘Turi ku ishuri’ yashingiweho atumirwa mu gitaramo ‘Inzu y’ibitabo Summit’ gisanzwe gihuriramo ibyamamare bitandukanye haba mu iyobokamana, abikorera n’abahanzi bagize icyo bageza ku muryango mugari w’Abanyarwanda binyuze mu byo bakora.
Abakunzi b’umuziki nyarwanda bawibuka mu myaka yatambutse kuva mu 2010 kuzamura ntibakwibagirwa indirimbo zirimo Turi ku ishuri ya Ama G the Black yafatanyije na Bruce Malodie yibanda cyane ku bintu bibera mu Isi muri rusange.
Aganira na Imvaho Nshya, Dushimimana Jean de Dieu (Dashim) usanzwe ategura ibyo bitaramo ngarukakwezi yise ‘Inzu y’ibitabo Summit’ bishingiye ku kiganiro asanzwe akora avuga ko bahisemo gutumira uyu muhanzi kubera indirimbo ye ihura n’insanganyamatsiko bafite muri uku kwezi.
Yagize ati: “Dufite Insanganyamatsiko igira iti “Isi ni Ishuri” kandi Ama G nubwo atakigaragara cyane muri muzika ni umwe mu bashimangiye iyo nsanganyamatsiko binyuze mu ndirimbo ye yitwa T uri ku ishuri, hakiyongeraho ko nawe ubwe indirimbo ze zose ziba zigamije kwigisha, ni inzu y’ibitabo muri make.”
Akomeza agira ati: “Impamvu twahisemo iyo nsanganyamatsiko ni uko ariyo yatoranyijwe n’abakunzi b’ikiganiro Inzu y’Ibitabo ariko nanone biri mu rwego rwo kwibutsa abantu ko turi ku Isi kugira ngo twige kubaho, kandi umwarimu ubitwigisha ni ubuzima ubwabwo, Isi ni ishuri umwarimu ni ubuzima.
Ngo ibi byose bikorwa hagamijwe kwibutsa abantu ko nkuko kwiga ari inshingano kandi utabikora wiganda no kuba ku Isi ari inshingano kandi ugomba kuyibaho utabyinubira ahubwo ushyiraho umwete.
Uretse Ama G The Black abandi batumirwa batumiwe muri icyo gitaramo barimo Rev. Pasiteri Dr Antoine Rutayisire uri mu bavugabutumwa bakunzwe, Nsanzabera Jean de Dieu umwanditsi, Mukarusine Claudine, Umuvugabutumwa Nzungu Gad n’abandi.
Inzu y’ibitabo Summit kigiye kuba ku nshuro ya kane kikaba cyaherukaga kuba tariki 5 Ukwakira 2025, Icyo gihe hanatanzwemo ibihembo byahawe izina rya “Inzu y’Ibitabo Awards”, byahawe ibyamamare byagize uruhare mu iterambere ry’abakurikira ibikorwa byabo.
Biteganyijwe ko icyo gitraramo kizaba tariki 2 Ugushyingo 2025, muri Centre St. Paul guhera saa saba kugeza saa moya z’amanywa.