Melodie, Clarisse na Makanyaga bahuriye mu ndirimbo yitwa Tekana

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abahanzi barimo Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, Clarisse Karasira na Makanyaga Abdul bahuriye mu ndirimbo ‘Tekana’ ishishikariza abahinzi n’aborozi kugira ubwishingizi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti “Twahuje Bruce Melodie, Clarisse Karasira na Makanyaga Abdul mu ndirimbo ikangurira abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bufite nkunganire ya Leta ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi”.

Bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni uko yaba umuhinzi cyangwa umworozi, akwiye gukora akazi ke atuje kuko ibye bishinganye.

Icyizere ibigo by’imari bigirira abahinzi n’aborozi cyarazamutse, mu gihe baba bakora kinyamwuga ngo bivuze ko batekanye.

Mu gihembwe cy’ihinga 2022 A, abahinzi bagera ku 64.840 ni bo bafashe ubwishingizi ku buso bungana na hegitari 14.819 z’umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda n’imiteja.

Hegitari zigera kuri 400 ni zo zahuye n’ibiza .

Kuva gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo yatangira, Leta imaze gutanga nkunganire ingana na 591.581.276 Frw; abahinzi bamaze gushumbushwa 672.830.818 Frw naho aborozi bashumbushijwe 470.418.327 Frw.

Inguzanyo ingana na 2.024.970.345 Frw imaze guhabwa abahinzi ubwishingizi bw’ibihingwa byabo bubaye kimwe mu birebwa nk’ingwate ikenewe kugira ngo babone inguzanyo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko amatungo amaze kujya mu bwishingizi arimo inka 52.815, ingurube 4.039, inkoko 228.961.

Leta kandi itanga nkunganire ya 40%, umuhinzi akiyishyurira 60 % y’ikiguzi cy’ubwishingizi.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE