Meghan Markle yatunguranye mu birori bya Paris Fashion Week

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 5, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Nyuma y’imyaka irenga icumi atagararagara mu birori byo kumurika imideli, umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Harry, Meghan Markle yagaragaye mu birori bya Paris Fashion Week byabereye i Paris mu Bufaransa.

Meghan yagaragaye muri ibyo birori byateguwe Balenciaga, imwe mu nzu zikomeye mu gukora imideli aho yari yagiye gushyigikira inshuti ye ya hafi akaba n’umuyobozi mushya wa Balenciaga, Pierpaolo Piccioli.

Ibirori byabaye ku wa 04 Ukwakira byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye birimo Anna Wintour, umuyobozi w’ikinyamakuru Vogue ku rwego mpuzamahanga, Baz Luhrmann, usanzwe uyobora amafilimi n’abandi batandukanye.

Meghan yamaze igihe kinini yambikwa na Pierpaolo Piccioli, ndetse uku kwitabira ibirori kwe kwagaragaje ubucuti bwimbtse bafitanye no kumushyigikira mu buhanzi bwe nkuko byatangajwe n’umuvugizi we Meredith Maines.

Yavuze ko mu myaka yashize Meghan yambaye imyenda myinshi yakozwe na Pierpaolo kandi bombi bakoranye bya hafi mu gutegura imyambaro yambarwa ku rwego mpuzamahanga ndetse akaba  amukunda kubera ubuhanga bwe mu kudoda.

Ibirori bya Paris Fashion Week bizasozwa ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha bikaba byaritabiriwe n’amazina y’inzu zikomeye ku Isi mu gukora imideli, nka Louis Vuitton, Dior, Chanel, na Hermès.

Kendall Kenner( iburyo) na Bella Hadid bamwe mu Banyamideli b’Abanyamerika bakomeye bitabiriye ibyo birori
Ibyamamare mu kumurika no guhanga imideli byitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 5, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE