Mbonyumwami Thaiba yongerewe mu Mavubi yitegura Benin na Afurika y’Epfo

Rutahizamu wa Marines FC, Taiba Mbonyumwami, yongerewe mu ikipe y’Igihugu ”Amavubi” asimbuye Joy-Lance Mickels uherutse kuvunika imbavu bituma atitabira.
Ni amakuru yatangajwe n’ikipe Marine FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko rutahizamu wayo yahamagawe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025.
Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino y’umunsi wa cyenda n’uwa 10 mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Icyo gihe hahamagawe umukinnyi mushya ukina muri Sabah FK, Joy-Lance Mikels, ariko mbere yo kwitabira avunika imbavu byatumye abanza kwitabwaho n’abaganga.
Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yamusimbuje Mbonyumwami Thaiba waherukaga guhamagarwa mu mwaka ushize wa 2024.
Uyu agomba guhita asanga bagenzi be mu mwiherero wo kwitegura iyi mikino irimo uwa Benin uzaba tariki ya 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro, n’undi uzabahuza na Bafana Bafana muri Afurika y’Epfo.
Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, riyobowe na Benin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo, u Rwanda na Nigeria bikagira 11, mu gihe Zimbabwe ifite amanota icyenda na Lesotho ifite ane ziri mu myanya ya nyuma.