Mbere yo kwakira Rayon Sports, Muhazi United igiye guhemba amezi 3

Ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United bwatangaje ko bagiye guhemba ibirarane by’imishahara y’amezi atatu bari bareyemo abakinnyi n’abatoza mbere yo gukina na Rayon Sports.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2025.
Abajijwe ku kuba iyi kipe imaze amezi atatu idahemba abakinnyi, yavuze ko ibibazo by’imishahara byose byahawe umurongo ku buryo abakinnyi n’abakozi yemeza ko bagiye guhembwa ayo mezi yose bari baberewemo n’iyi kipe.
Ati: “Navuga ko rwakingaga babiri ariko ntabwo rugikinga babiri. Hari ibintu byinshi byakemutse, hari amezi atatu y’imishahara twari dufitiye abakinnyi ariko ubu ngubu byakemutse.”
Yakomeje avuga ko kuba bagiye guhemba ibirarane by’amezi atatu bidafite aho bihuriye no kwakira Ikipe ya Rayon Sports.
Ati: “Ariko nanone ugiye kwakira Rayon uba ugira ngo abakinnyi baterwe ishyaka. Imbaraga zirazamuka ku mpande zose ku buryo ibintu bikemuka vuba, gusa n’ubundi byari biri muri gahunda ku buryo bayabona.”
Ku mpamvu iyi kipe iterwa inkunga n’Uturere tubiri ari two Rwamagana na Kayonza ikunda kuvugwamo ibibazo by’amikoro make, Nkaka yavuze ko akenshi bituruka ku kuba hari igihe amafaranga atinda kuboneka.
Ati: “Amafaranga bakoresha mu Turere ni ayo bakusanya mu misoro y’Uturere hari igihe aba atabonetse, hari igihe aza akajya mu byihutirwa, siporo itaje imbere muri icyo gihe bitewe n’ibihari ikindi gihe akaba yabonetse.”
Nkaka yavuze ko Ikipe ya Muhazi United yiteguye kwakira neza Rayon Sports kandi bazayitsinda kuko umukino wayo ari wo uzagena ko iyi kipe izaguma mu cyiciro cya mbere.
Ati: “Impungenge zo Rayon Sports ni ikipe nini, ntiwabura kuzigira kuko tuba twabiteguye cyane kuko natwe tuzi ko uriya mukino wa Rayon Sports ni wo ugomba kuduhamiriza kuguma muri iki cyiciro. Tubonye ariya manota atatu, twaba dusigaje nko kunganya rimwe gusa tukaba tugumyemo.”
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mata 2025, ni bwo Muhazi United FC izakirira Rayon Sports kuri Stade y’Akarere ka Ngoma mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Mu mikino irindwi iheruka guhuza amakipe yombi, Muhazi United FC ntabwo irabasha gutsinda Rayon Sports na rimwe, kuyigaranzura byatuma yandikira amateka iwayo.
Muhazi United FC ifite amanota 26 ku mwanya wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 23, mu gihe Rayon Sports FC iri ku wa kabiri n’amanota 47, ikarushwa rimwe na APR FC iyoboye.

