Max Houkes yegukanye ‘Rwanda Open M25 ya 2025’(Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 19, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Umuholandi Max Houkes yegukanye “Rwanda Open M25 ya 2025” nyuma yo gutsinda Umunya-Maroc Yassine Dlimi amaseti 2-1 (6-3, 2-6, 6-1) kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali, ahakinirwaga iki cyumweru cya kabiri kuva ku wa 13 Ukwakira.

Max Houkes yageze ku mukino wa nyuma asezereye Dinko Dinev utarasoje umukino kubera imvune.

Max Houkes yari yamaze gutsinda iseti ya mbere ku manota 6-1 mu gihe iya kabiri yahagaze ari amanota 3-0.

Ni mu gihe Dlimi yasezereye Corentin Denolly wegukanye icyumweru cya mbere amutsinze 6-3, 6-1.

Houkes witabiriye Rwanda Open M25 ku nshuro ya mbere mu 2024, ndetse mu cyumweru cya mbere cy’irushanwa ry’uyu mwaka akaba yari yaviriyemo muri ¼, yatsinze iseti ya mbere ku manota 6-3.

Dlimi yamuhindukanye mu iseti ya kabiri, ayitsinda ku manota 6-3, ibyatumye hitabazwa iseti ya gatatu Max Houkes yatsinze kuri 6-1.

Kwegukana iri rushanwa byabaye kwisubiza ikuzo kuri uyu Muholandi wagowe no kuritwara mu byumweru bitatu yarikinnye kuva mu 2024. Kuri iyi nshuro yatahanye amanota 25 n’igihembo cy’amadolari ya Amerika 4.612 (hafi miliyoni 6,7 Frw).

Ku wa Gatandatu bakina ari babiri, Umudage Maximillian Homberg wakinanye n’Umubiligi Martin Van Der Meerschen batsinze Umunya-Luxembourg Louis Van Herck n’Umudage Marlon Vankan amaseti 2-1 (3-6, 7-6(1), 11-9).

Icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open M25 y’uyu mwaka cyarimo Abanyarwanda batatu ari bo Ishimwe Claude, Niyigena Étienne na Manzi Rwamucyo David, ariko bose basezerewe muri 1/16.

Yassine Dlimi yifotazanya igihembo cy’umwanya wa kabiri
Ku nshuro ya mbere Max Houkes yegukanye Rwanda Open M25
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, mu bitabiriye uyu mukino
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Joan Wigman na we yari yitabiriye
Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani yari yaje gushyigikira Yasinne Dlimi
Abakunzi ba Tennis bari bitabiriye ari benshi
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 19, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE