Massad Boulos yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Mata, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu byerekeye Afurika, Massad Boulos, uri mu Rwanda n’itsinda ryamuherekeje, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside, uko yateguwe, impamvu, ukuri n’ingaruka zayo ndetse banasobanukirwa urugendo Abanyarwanda bakomeje rwo kwiyubaka no gukira ibikomere.

Massad Boulos ejo ku wa 08 Mata yakiriwe na Perezida Paul Kagame, mu biro bye Village Urugwiro, baganira ku mikoranire irambye yageza ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’imishinga yo kwagura ishoramari rya Amerika mu Gihugu no mu Karere.

Nyuma y’ibyo biganiro Massad yatangaje ko bizatanga umusaruro.

Perezida wa Amerika Donald Trump aherutse kugira Massad Umujyanama Mukuru ku bijyanye na Afurika, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ndetse ku wa 03 Mata  aherutse koherezwa  mu karere k’Ibiyaga bigari ku ngingo irebana n’umutekano w’Akarere.

Urwo ruzinduko kandi rwanarebeye hamwe uko Amerika yateza imbere ishoramari mu karere cyane ko gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE