Mariya Yohana yashyize hanze urutonde rw’abahanzi bazamufasha mu gitaramo

Umuhanzi Mariya Yohana n’itsinda ririmo kumufasha gutegura igitaramo bashyize hanze urutonde rw’abahanzi bazamufasha gutaramira abakunzi be muri icyo gitaramo cyo kumurika Album ya kabiri.
Ni igitaramo yise inkera y’abahizi azamurikiramo yise Album ’Komeza ibirindiro’ avuga ko yayitiriye Umukuru w’Igihugu kubera ibigwi bye.
Rumaga uri mu bazamufasha gutarama yavuze ko ari iby’agaciro avuga ko isango ry’ibiragano bitandukanye mu muziki.
Yagize ati: “Kuvuka nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu ukagira amahirwe yo gusangira na we urubyiniro n’iby’agaciro twakuze twemera abahanzi nkawe tubafata nk’Imana z’ubuhanzi ni ikimenyetso ko umuziki wahuza ibiragano.”
Yongeraho ati: “Ibaze kuva kuri Mariya Yohana,Knowless,Tom Close, Bruce Melodie kugeza no kuri twe turimo gushyira itafari ryacu ku buhanzi biratangaje kandi birashimishije.”
Rumaga akomeza avuga ko kwibohora kuzima bitumvikanira mu ndirimbo ahubwo bigaragarira mu ndangagaciro ugaragaza mu bandi, ibyo usangiza abagukurikira ku mbuga nkoranyambaga no mu kazi akora ka buri munsi wubaka sosiyete.
Uretse Rumaga wanashimishijwe no kuzataramira Abanyarwanda muri uwo mugoroba, muri icyo gitaramo hazagaragaramo abarimo Tom Close,Knowless,Bruce Melodie, Tonzi hamwe na Samola Michael Sms.
Ni igitaramo yise Inkera y’abahizi aho Mariya Yohana azakimurikiramo Album ya kabiri “Komeza ibirindiro” yitiriye indirimbo ikubiyemo ubutumwa buvuga ibigwi bya Paul Kagame nk’uko aherutse kubitangariza Imvaho Nshya.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 03 Nyakanga 2025,mu Ntare Arena.

