Marina yahishuye ko yigeze gukunda  Christopher

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzikazi Marina yahishuye ko yigeze kugirira ikibatsi cy’urukundo ruzwi nka ‘Crush’ umuhanzi Muneza Christopher wamamaye nka Christopher. 

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri radio zikorera mu Rwanda, avuga ko ubwo yari mashuri yisumbuye yagiriye Christopher urukundo rudasanzwe ruzwi nka ‘Crush’ nubwo yari azi neza ko ntacyo rwageraho.

Ubwo yari abajijwe umuhanzi w’umusore yigeze akundaho, atazuyaje Marina yagize ati: ”Reka mbabwize ukuri n’ubundi kugira Crush biremewe, ubu ngubu ntawe mfite kubera ko nakuze nkabona ko ntacyo bikimaze ariko kera buriya nakundaga Christopher.”

Yongeraho ati:“Nari narafashe igifuniko cya ‘Ni Nyampinga’ ndagifunikisha, Christopher ni we wari  ukiriho, naba ndimo kwiga, n’iyo twabaga turimo kwiga isomo ritari muri iyo kayi (Cahier), yabaga iri iruhande rwanjye nayireba nkishima.”

Marina avuga ko igihe cyose yarebaga indirimbo ye yise ‘byanze’ ikagera aho uwo muhanzi apfukamira umukobwa ngo mu mutwe we yakuragaho uwo mukobwa akaba ari we ujya muri uwo mwanya.

Nubwo yageze aho akisanga mu muziki nkuko na Christopher ari umuhanzi,  Marina ntiyigeze abimubwira, gusa bahuye avuga ko yabimubwira kubera ko bwari ubwana kandi byashize.

Agaruka ku mugabo w’inzozi ze, Marina yatangaje ko akunda umusore w’umunyamahoro n’ikinyabupfura kuko Imana nimumuha azakora ibishoboka byose kugira ngo ntasenye.

Ku bijyanye n’amakuru yakunze kugarukwaho ko yaba yaragiye kwibagisha ikibuno muri Nigeria akaremberayo, Marina avuga ko ntacyo byamutwaye kuko we atita cyane ku magambo y’ibihuha cyane ko yiyizi kurusha undi wese.

Marina atangaje ibi nyuma gato yo gushyira ahagaragara indirimbo yise “Ndarahira” ibyazamuye intambara y’amagambo hagati ye na Khalifan Govinda wamushinjije agasuzuguro kubera gushyira ahagaragara iyo ndirimbo nyuma gato y’iyo bari bakoranye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE