Manchester United yasezereye Olympique Lyonnais muri UEFA Europa League

Manchester United FC yabonye itike ya ½ cya UEFA Europa League nyuma yo kubona intsinzi igoranye y’ibitego 5-4, itsinda Olympique Lyonnais, ikayikuramo ku giteranyo cy’ibitego 7-6 mu mikino yombi.
Uyu mukino wo kwishyura wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, ku kibuga Old Trafford.
Mu mukino ubanza, amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.
Kuri uyu wa Kane, Manchester United FC yari yakiriye Olympique Lyonnais kuri Stade ya Old Trafford, itangira neza cyane ko yari n’imbere y’abakunzi bayo.
Ku munota wa 10 w’umukino yari yamaze kubona igitego cya mbere, cyatsinzwe na Manuel Ugarte waherejwe umupira neza na Alejandro Garnacho.
Manchester United FC yakomeje kwitwara neza, ndetse ku burangare bwa ba myugariro ba Olympique Lyonnais, Diogo Dalot ashyiramo igitego cya kabiri.
Ni igitego cyagiyemo ku munota wa mbere w’inyongera y’igice cya mbere, amakipe yombi ajya mu karuhuko Manchester United FC iyoboye umukino.
Mu cya kabiri, Olympique Lyonnais yagitangiye ishaka kwishyura ibitego yatsinzwe, ndetse ku munota wa 54 itangira kubigerageza ubwo Corentin Tolisso yateraga ishoti rikomeye ariko ku bw’amahirwe make André Onana akawufata.
Byasabye umunota wa 71 kugira ngo iyi kipe yo mu Bufaransa ibe ibonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Tolisso, wari uhawe umupira na Alexandre Lacazette winjiye mu kibuga asimbuye Veretout Jordan.
Iki gitego cyagaruye iyi kipe mu mukino, ndetse ku munota wa 77 ibona icya kabiri cyashyizwemo na Nicolas Tagliafico nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Manchester United.
Ku munota wa 88, Corentin Tolisso wa Olympique Lyonnais yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Yoro Leny wari ushatse kumunyuraho agana mu rubuga rw’amahina.
Amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu minota 90 biba ngombwa ko hongerwaho indi 30 yo kwikiranura. Umukino ugeze ku munota wa 105, Rayan Cherki yarekuye ishoti rikomeye umunyezamu Onana ntiyamenya aho rinyuze, ashyira mu izamu igitego cya gatatu.
Yoro Leny yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 108 amaze gukorera ikosa Malick Fofana wari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’Umusiwisi Sandro Schärer atanga penaliti yatewe neza na Alexandre Lacazette yinjiza igitego cya kane cya Olympique Lyonnais.
Ibintu byasaga n’ibirangiye, ariko mu gice cya kabiri cy’inyongera Manchester United yakoze ibitangaza itsinda ibitego bitatu mu minota irindwi gusa.
Hari icyavuye kuri penaliti yatewe na Bruno Fernandes nyuma y’ikosa ryakorewe Casemiro mu rubuga rw’amahina ku munota wa 114. Kobbie Maino ashyiramo ikindi ku wa 120, mu gihe icy’agashinguracumu cyashyizwemo na Harry Maguire ku munota wa 120+1.
Umukino warangiye Manchester United itsinze Olympique Lyonnais ibitego 5-4, ihita inakatisha itike ya ½ ku giteranyo cy’ibitego 7-6.
Indi mikino yabaye yasize Tottenham Hotspur ikomeje nyuma yo gutsinda Eintracht Frankfurt igitego 1-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1, Athletic Club itsinda Rangers 2-0 na yo irakomeza, mu gihe FK Bodø/Glimt yasezereye Lazio kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igiteranyo cy’ibitego 3-3 mu mikino yombi.
Uko amakipe azahura muri ½
Athletic Club vs Manchester United
Tottenham vs FK Bodø/Glimt.
Imikino ibanza iteganyijwe tariki ya 01 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izaba ku wa 8 Gicurasi 2025.





