Manchester City yatsinze Liverpool ikomeza gusatira Arsenal
Manchester City yatsinze Liverpool ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) wabaye ku Cyumweru, tariki 9 Ugushyingo 2025 kuri Ethihad Stadium.
Wari umukino ukomeye cyane kuko amakipe yombi aho buri kipe yifuzaga gutsinda kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota kiri hagati yayo ya Arsenal ya mbere.
Manchester City yari imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye neza uyu mukino isatira bidatinze ku munota wa 9 Jeremy Doku yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina acenga ba myugariro ba Liverpool agiye kuwushyira mu izamu ategwa n’umunyezamu Giorgi Mamardashvill VAR yemeza ko ari penaliti.
Iyi penaliti yatewe na Erling Haaland ikurwamo neza n’umunyezamu Mamardashvill.
Iyi kipe yakomeje gusatira cyane izamu rya Liverpool yagaragazaga imbaraga nke byatumaga no guhererekanya umupira inshuro ebyiri biyigora.
Ku munota wa 25, Jeremy Doku wari wagoye cyane ubwugarizi bwa Liverpool yongeye kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso ateye ishoti umupira ushyirwa muri konuneri n’umunyezamu Mamardashvill.
Ku munota wa 29, Manchester City yafunguye amazamu ku mupira mwiza wahinduwe na Matheus Nunes usanga Erling Haaland wari uhagaze neza awutsindisha umutwe ujya mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Liverpool yatangiye kwinjira mu mukino itangira kurema uburyo bwo gutsinda igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 38, iyi kipe yibwiraga ko yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Mohammed Salah, umupira usanga Virgil Van Dijk wari uhagaze neza awushyira mu izamu ariko Umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko hari mugenzi we wari waraririye.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota irindwi y’inyongera.
Ku munota wa 45+3, Manchester City yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Nico Gonzalez ku ishoti rikomeye yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina umunyezamu ananirwa kuwukuraho ujya mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Manchester City yatsinze Liverpool ibitego 2-0.
Mu igice cya kabiri, Liverpool yatangiranye imbaraga nyinshi ishaka uburyo yakwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe ndetse ibona koruneri ebyiri zikurikiranya ariko bananirwa kuzibyaza umusaruro.
Ku munota wa 63, Manchester City yatsinze igitego cya gatatu ku mupira Nico O’Reilly yahaye Jeremy Doku ari inyuma y’uburuga rw’amahina aracenga ahita atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu rushundura.
Ku munota wa 75, Dominik Szoboszial wa Liverpool yabonye amahirwe yo kwishyura igitego kimwe muri bitatu ku ishoti rikomeye yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Gianluigi Donnaruma.
Iminota 10 ya nyuma y’umukino, amakipe yombi yasatiranye cyane ariko Habura ubyaza amasaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.
Umukino warangiye Manchester City yatsinze Liverpool ibitego 3-0, iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 22 irushwa na Arsenal ya mbere amanota ane.
Ni mu gihe Liverpool yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 18.
Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola amaze gutoza imikino 1000 kuva yatangira uyu mwuga.
Uyu Munya-Espagne wanatoje FC Barcelone na Bayern Munich, yatsinze imikino 716, yegukana ibikombe 40.
Indi mikino yabaye Kuri iki Cyumweru, Aston Villa yanyagiye AFC Bournemouth ibitego 4-0, Brentford Itsinda Newcastle United ibitego 3-1, Cyrstal Palace yanganyije na Brighton 0-0 naho Nottingham Forest yatsinze Leeds United ibitego 3-1.
Shampiyona y’u Bwongereza izongera gukomeza ku wa 22 Ugushyingo 2025, nyuma y’akaruhuko k’imikino y’amakipe y’ibihugu.








