Mali yafunze amashuri kubera kubura kw’ibikomoka kuri peteroli

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Guverinoma ya gisirikare ya Mali yatangaje ko yabaye ifunze amashuri abanza, ayisumbuye, amakuru na za kaminuza by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli na lisansi byatewe n’urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro yafunze amayira byanyuzwagamo.

Minisitiri w’Uburezi, Amadou Sy Savane, yavuze ko amasomo abaye ahagaze kugeza ku wa 9 Ugushyingo kubera ingaruka zatewe no kubura lisansi aho gukora ingendo ku bakora mu nzego z’uburezi n’abanyeshuri bigoye.

Yongeyeho ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka kugira ngo busubize ku murongo ibyayoberanye kugeza amashuri afunguye ku wa 10 Ugushyingo.

Ibi bibaye nyuma y’amezi hafi abiri umutwe witwaje intwaro wa Jama’at Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin, (JNIM) umaze igihe mu bikorwa byo gufunga inzira zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, uhagarika ukanibasira amakamyo ayitwara.

Kuva icyo gihe JNIM isanzwe ikorana n’umutwe wa al-Qaeda yibasira amakamyo atwara lisansi aturuka cyane cyane mu bihugu nka Sénégal na Côte d’Ivoire yerekeza muri Mali.

JNIM ivuga ko ibyo bikorwa bigamije kwihimura ku cyemezo leta ya Mali yafashe cyo guhagarika uburyo  butemewe bwo gucuruzamo lisansi ikajya igurirwa ku masitasiyo gusa.

Ingaruka zo gufunga ayo mayira ziri no mu murwa Mukuru Bamako aho ku masitasiyo hahora imirongo  idashira y’imodoka  zikeneye lisansi.

Kubura kw’ibikomoka kuri peteroli byatumye amashuri ya Mali afunga
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE