Maj. Gen. Ruvusha yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique uheruka mu Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Kuri uyu wa Gatatu, Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique Maj. Gen. Emmy Ruvusha, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen André Rafael Mahunguane icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda muri Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Maj Gen André Rafael Mahunguane n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique CP Fabião Pedro Nhancololo, bari bagize itsinda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume ryasuye Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko ibiganiro bya Mag Gen Ruvusha n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique Maj Gen Mahunguane, byibanze ku bibazo cy’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umugaba w’Ingabo za Mozambique yashimye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zigira mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba.

Abayobozi bombi bashimangiye kandi ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba hagamijwe gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado.

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye by’umwihariko n’iz’umutekano, cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri icyo gihugu.

Izindi nzego ibihugu byombi bifatanyamo harimo koroshya ishoramari, byitezweho gufasha guteza imbere urwego rw’ubucuruzi bw’ibihugu byombi.

Mu rwego rw’imibereho myiza, ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano zavuguruye ibyumba bitanu by’amashuri ku ishuri ribanza rya Nacololo mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifite intego nyamukuru yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wahungabanyije umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017.

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique Maj. Gen. Emmy Ruvusha, yaganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen André Rafael Mahunguane
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE