Maj. Gen. Abdi yanyuzwe n’imikorere y’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi wa Polisi ya Somalia (SPF), Maj Gen Abdi Hassan Mahamed, uri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, yasuye Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze ashimishwa n’imikorere yaryo n’uburyo rigira uruhare rukomeye mu gutegura abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Muri gahunda y’uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Somaliya, Amj. Gen Abdi Hassan Mahamed yanasuye n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, kikaba giherereye mu Karere ka Rubavu.
Mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze, yakiriwe n’Umuyobozi w’iryo shuri Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, asobanurirwa imiterere y’amasomo ahatangirwa.
Yagize ati: “Mu Ishuri Rikuru rya Polisi hatangirwa amasomo ahabwa ba Ofisiye Bakuru n’abayobozi baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika, amara umwaka bagahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no guhosha amakimbirane. Hanatangirwa kandi andi masomo yo ku rwego rw’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n’amahugurwa atandukanye.”
Icyiciro cya 10 kiri gukurikira amasomo muri iri shuri kuri ubu, harimo Ofisiye Mukuru wa Polisi ya Somaliya, akaba ari ku mwanya wa gatandatu kuva aya masomo yatangira.
Maj Gen Abdi yagize ati: “Iri Shuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu mashuri amaze gutera imbere kandi afite ibikoresho bihagije bifasha abanyeshuri gukurikira neza amasomo bahabwa rikaba ryakira abakora mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku mugabane.”
Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Somaliya mu mwaka wa 2011 cyane cyane mu bijyanye no guhana ubumenyi, kuva muri uwo mwaka abapolisi bakuru 11 ba Somaliya ni bo bamaze kwigira amasomo atandukanye ahabwa abapolisi mu Rwanda, harimo ba ofisiye bakuru 6 bahawe amasomo yo ku rwego rukuru, 5 bahabwa amasomo ahabwa ba ofisiye bato.
Mu butumwa yatanze amaze gusura icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba aho yasobanuriwe ibikorwa bya Polisi muri iyo Ntara, yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ibungabunga umutekano, anashima ibikorwa remezo bifasha abapolisi mu kunoza inshingano zabo.
Yagize ati:”Icyicaro cya Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara gifite ibikorwa remezo bigezweho mu gufasha abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi, ibigendanye n’imibereho y’abapolisi na byo ni ntamacyemwa bityo nta gushidikanya ko ari bimwe mu bibafasha kunoza akazi kabo ko gucunga umutekano w’abaturage.”




