Madamu wa Perezida wa Zimbabwe yashenguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

 Madamu wa Perezida wa Zimbabwe Dr. Amai Auxillia Mnangagwa, yashenguwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yihanganisha abayirokotse n’ababuze ababo ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa Kane.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura uru rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abasaga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko nk’umubyeyi yababaye cyane kandi yihanganishije ababuze ababo. 

Yagize ati:”Nashenguwe cyane no kubona ubugome ndebgakamera  n’ubwicanyi bwakorewe abantu benshi b’iki gihugu. Nka nyina w’abana, ndababaye cyane kandi reka nihanganishe abarokotse. Zimbabwe iri kumwe namwe ndetse izabahora hafi ibihe byose.”

Gusa yanashimangiye ko nyuma yo kuva ku rwibutso yasubijwemo imbaraga n’icyizere no kwibonera ibyo u Rwanda rwagezeho mu myakaka 29 ishize, aho rwubakiye ku mateka mabi yaruranze rukongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ndabizi ko ahazaza ari heza cyane kurusha ahahise. Mvuye ku Rwibutso, nongeye gusubizwamo icyizere no kubona Igihugu cyabashije kwiyubaka, gukira ibikomere no gukorera hamwe mu guharanira imbere heza.”

Dr. Amai Auxillia Mnangagwa ashyira indabo ahashyinguwe abishwe muri Jenoside yakorewe Abantutsi

Madamu Dr. Amai Mnangagwa yaje mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho ari mu magana y’abatumirwa bitabiriye Ibiganiro Mpuzamahanga bya Kigali (Kigali Global Dialogue) bibaye ku nshuro ya 3.

Muri iyi nama y’iminsi itatu, abayobozi bayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku mbogamizi z’iterambere Isi ihanganye na zo n’ingamba zikomeje gushyirirwaho kuzisohokamo.

Gukoresha ikoranabuhanga rigezweho byaje imbere mu bisubizo byatangiye gutanga umusaruro ufatika mu guhangana n’ibibazo birimo ibyorezo, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byinshi. 

Iyi nama yatangiye ku wa Mbere taliki ya 12 igasoza ku wa Gatatu taliki ya 14 Kamena, yahurije hamwe abanyapolitiki, abarimu ba kaminuza, abahagarariye Sosiyete Sivile, n’abikorera baturutse mu mpande enye z’Isi.

Iyo nama yatwguwe n’Umuryango w’Ubushakashatsi “Observer Research Foundation (ORF)”, ishami ryawo ry’Amerika (ORF-America), Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inama n’Ibikorwa (RCB).

Ibiganiro by’uyu mwaka ni kimwe mu bikorwa byateguwe n’ubuyobozi bw’u Buhinde muri G20 ndetse n’ubwa BRICS bufitwe n’Afurika y’Epfo. 

Iyi nama yahuje abatumirwa barenga 200 bahagarariye ibihugu 60, bose bakaba barahurije ku kuba ubufatanye ari wo musingi wo guhangana n’ibibobazo biza ari uruhuri kandi bidateguje. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE