Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gufungura iserukiramuco KigaliTriennial2024

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori bifungura Iserukiramuco Mpuzamahanga (KigaliTriennial2024).
Ni iserukiramuco ry’iminsi icyenda rizahuriramo abahanzi barenga 200 bavuye mu bihugu 25.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaye mu mafoto yishimiye ibi bitaramo byatangijwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda bikazamara iminsi 10.
Kigali Trialennial 2024 izarangwa no kumurika imideli, indirimbo n’imbyino by’abahanzi batandukanye, hamwe n’ibitaramo birenga 60 biziyongeraho ibindi birimo Sinema, ikinamico n’ubwanditsi, hakazanatangwa urubuga rw’ibiganiro ku baryitabiriye, amahugurwa n’ibindi.
Iri serukiramuco rigamije kugaragaza impano z’abahanzi n’ibihangano byabo, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, ukaba ari n’umwanya mwiza wo kugaragaza ubuhanzi nyarwanda mu ruhando Mpuzamahanga, no gukomeza kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’iterambere ry’ubuhanzi bushingiye ku muco.
Iserukiramuco Kigali Trialennial rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ihuriro ry’ubuhanzi, ubumenyi n’ubukungu’.
Biteganywa ko rizajya riba buri nyuma y’imyaka itatu.


