Madamu Jeannette Kagame yahembye Inkubito z’Icyeza 123

Madamu Jeannette Kagame yahembye abana b’abakobwa 123 muri 471 babaye indashyikirwa bagatsinda neza amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka ushize wa 2023/2024, bazwi ku izina ry’Inkubito z’Icyeza.
Ni igikorwa ngarukamwaka cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, mu Intare Conference Arena, cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation umaze umaze ushyigikira iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Muri uko guhemba Inkubito z’icyeza abarangije amashuri yisumbuye icyiciro rusange, bahabwa ibihembo birimo impambushobozi, ibikapu, ibikoresho by’isuku, ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu, ndetse bakanahabwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, hagamijwe kubafasha gutangira kwimenyereza kuzigama bakiri bato.
Abarangije amashuri yisumbuye bo bahabwa mudasobwa igendanwa n’ibihumbi 100 bibafasha gutangira kugira umuco wo kwizigamira no kwiteza imbere.
Ishimwe Blessing Giana wiga kuri Rwanda Coding Academy, yashimiye Madamu Jeannette Kagame ushyigikira umwana w’umukobwa mu myigire ye, na Imbuto Foundation.
Yagize ati: “Kera ababyeyi batubwiraga ko nitwiga tugatsinda bazadukorera ibi n’ibi, ariko ubu byabaye intego ko Igihugu gikomeje gutera umwete, kudushimisha kandi tunatsinda.”
Yashimiye bakuru babo b’Inkubito z’Icyeza berekanye ko ibyo umukobwa yiyemeje ashobora kubigeraho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette yashimiye ko igikorwa cyo guteza uburezi bw’umwana w’umukobwa bwagize akamaro mu myigire yabo.
Yagize ati: “Politi y’uburezi kuri bose yatanze umusaruro […], igipimo cy’abata ishuri cyavuye ku 8,7% mu 2021, ubu kiri kuri 4,3%,”
Yunzemo ati: “Ibizami bisoza ibyiciro, na byo bitwereka ko abana b’abakobwa ari bo batsinda ku kigero gishimishije. Ab’indashyikirwa muri bo ni bo twizihiza uyu munsi.”
Yavuze ko hanashyizweho gahunda yo gufasha abanyeshuri gusubira mu masomo yabo (Remedial Learning Clubs) aho abayitabira 80% ari abakobwa kandi ibafasha gutsinda neza.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Uwimana Consolee, yashimiye Inkubito z’Icyeza, ashimangira kuba barabaye abakobwa b’indashyikirwa byatumye by’umwihariko bakora imirimo ubusanzwe yakorwaga n’abagabo.
Yagize ati: “Basigaye bakora imirimo yitwaga iy’abahungu. Nashimishijwe n’uko mu minsi ishize twabonye, umwana w’umukobwa wabaye uwa mbere w’indashyikirwa mu ngabo z’Amerika mwarabibonye. Ibyo byose ni ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.”
Yashimye ko mu Rwanda muri gahunda za Leta z’iterambere, himakazwa ihame ry’uburinganire hagamijwe ko nta n’umwe usigara inyuma.
Inkubito z’Icyeza tubabonamo, icyizere cy’ejo hazaza, kandi turifuza ko mukomeza gukora kandi mukaba indashyikirwa. Mube indashyikirwa mu mico n’imyifatire, nta nkubito y’icyeza yasinze, yiyandaritse.”
Yakomeje avuga ko kandi na basaza babo bakwiye guharanira kwiteza imbere bagateza imbere Igihugu.
Yakomeje asaba ababyeyi guha icyo abana babo bakeneye by’umwihariko bagakurikirana imyigire yabo.
Buri mwaka Madamu Jeannette Kagame ahemba abanyeshuri b’abakobwa batsinze neza, ndetse binyuze mu muryango Imbuto Foundation abo bakobwa bakomeza gufashwa gutekereza kure na nyuma yo kurangiza amasomo yabo.
Kugeza ubu hamaze guhembwa abasaga 7 600 b’Inkubito z’Icyeza, bakaba bakora imirimo itandukanye ubusanzwe yafatwaga nk’iy’abagabo.
Uyu mwaka, abakobwa bose bazashimirwa ni 471 baturutse mu gihugu hose. Muri bo, 123 bahawe ibihembo muri ibyo birori byabereye kuri Intare Conference Arena, mu gihe abandi bazabiherwa mu mashuri yabo.
