Madagascar: Perezida Rajoelina arikanga guhirikwa ku butegetsi

Perezida wa Madagscar Andry Rajoelina, ari mu bibazo bikomeye ndetse akaba yamaze guhunga igihugu cye nyuma yuko umutwe w’Ingabo wihariye wa ‘CAPSAT’ umwiyomoyeho ukiyunga ku rubyiruko rwiyise ‘Gen-Z’ rumaze igihe rwigaragambya rumusaba kwegura.
Amakuru ari gukwirakwizwa n’abigaragambya avuga ko Rajoelina yahiritswe ku butegetsi ariko RFI yatangaje ko ubu atakibarizwa ku butaka bw’Igihugu cye kuko yafashe indege agahungira mu Bufaransa.
Nyuma yuko umutwe w’Ingabo za CAPSAT wiyunze n’abigaragambya ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Rajoelina yavuze ko bashatse kumuhirika ku butegetsi mu gihe uwo mutwe wahise unashyiraho Minisitiri w’Ingabo mushya asimbuye uwari usanzwe.
Kuri uyu wa Mbere Perezida Rajoelina yavuze ko ku mugoraba aza kugeza ijambo rye ku baturage binyuze kuri televiziyo mu gihe abigaragambya bakomeje gushimangira ko bashaka ko yegura.
Imyigaragambyo yo muri Madagascar yatangiye tariki ya 25 Nzeri, isembuwe no kubura amazi n’amashanyarazi ariko icyo gihe Perezida yasabiye imbabazi kuri televiziyo abizeza ko bigiye gukemuka.
Imyigaragambyo yakomeje guhindura isura no gukaza umurego uko iminsi yagiye yicuma urwo rubyiruko rutangira kwamagana ihohotera bakorerwa n’ubuyobozi, ubushomeri n’ubukungu bw’igihugu bukomeje guhungabana.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize Perezida Andry Rajoelina yavuze ko mu gihe ibibazo by’imvururu n’ibindi by’ingenzi biri mu gihugu bitazakemuka mu mwaka umwe gusa azahita yegura.
Yavuze ko imishinga iri gukorwa izatuma ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi bikemuka kuko bizongera Megawati 265 kandi ko ibibazo byugarije igihugu bizakemuka binyuze mu biganiro no mu bikorwa, atari mu myigaragambyo.
Imibare y’Umuryango w’Abibumbye (UN) igaragaza ko kuva imyigaragambyo yatangira imaze kugwamo abarenga 22 mu gihe abandi benshi bakomeretse.

