Madagascar: Col Michael wahiritse ubutegetsi bwa Rajoelina agiye kurahira

Col Michael Randrianirina uherutse kujya ku butegetsi kubera imyigaragambyo y’abaturage yatumye Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina ahunga, yatangaje ko azarahirira kuyobora igihugu ejo ku wa 17 Ukwakira 2025.
Yavuze ko azarahira atitaye ku byatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, (AU) yasabye ko hagumaho ubuyobozi bwatowe n’abaturage.
Col Michael Randrianirina yemeje ko azarahira nka Perezida mushya wa Madagascar mu buryo bwemewe n’amategeko kandi uwo muhango uzayoborwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Nubwo agiye kurahira ariko Rajoelina yanze kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse mbere yuko ahirikwa ku butegetsi yari yategetse ko Inteko Ishinga Amategeko iseswa kubera umugambi yarimo wo gushaka kumweguza ayishinja kwifatanya n’abamurwanya.
Perezida Rajoelina yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko yahunze igihugu hagati yo ku wa 11 no ku wa 12 Ukwakira, ahungishijwe n’indege y’u Bufaransa nyuma yo kumenya amakuru ko hari umugambi ugamije kumwivugana.
Perezida Rajoelina yahiritswe ku butegetsi nyuma y’ibyumweru birenga bibiri by’imyigaragambyo yiswe iya “Gen-Z” yatangiye kubera ibura ry’amashanyarazi n’amazi, ariko iza guhinduka ikibazo gikomeye itangira kwamagana ubutegetsi.
Ku wa 14 Ukwakira 2025, ni bwo abasirikare bayobowe na Col Michael Randrianirina batangaje ko bakuye ku butegetsi Perezida Andry Rajoelina, nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko itoye umwanzuro wo kumweguza.
Yahise atangariza ku Ngoro y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ko we na bagenzi be basheshe Sena n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko n’izindi nzego zose z’ubuyobozi uretse Inteko Ishinga Amategeko gusa.
Col. Michael yari umuyobozi mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za CAPSAT, zagize uruhare rukomeye mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Marc Ravalomanana mu 2009, ryazamuye Rajoelina ku butegetsi ariko mu cyumweru gishize, yahagaritse kumushyigikira, asaba abasirikare kutongera kurasa mu bigaragambya.