Lydia Djazmine yagaragaje uko umuziki nyarwanda ukomeje guca impaka muri Uganda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 18, 2025
  • Hashize iminsi 3
Image

Umuhanzi wo muri Uganda Lydia Jazmine yatangaje ko umuziki w’u Rwanda umaze kwigarurira imitima y’abanya- Uganda by’umwihariko indirimbo z’abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Element Eleeeh n’abandi.

Abo bahanzi basa nk’aho bakomeje guca ibintu no kuzamura idarapo ry’umuziki nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga ndetse umuhate wabo wakunze gutuma bahora bagereranywa mu itangazamakuru rimwe na rimwe bigasa nk’aho biteje intambara mu bafana babo.

Icyakora nubwo byakunze kubaho bamwe bagaragaza ko uwo bafana ari we urenze abandi na bo bakagaragaza ko umuhanzi bafana arenze kurushaho byatumye habaho gukomeza kwaguka kw’ibikorwa by’aba bahanzi bombi bishingiye ku muziki ari nabyo byashimangiwe na Lydia Djazmine uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera muri Kigali Lydia Djazmine, yagaragaje ko umuziki w’u Rwanda umaze kwigarurira imitima y’abanya Uganda agaragaza by’umwihariko abahanzi bakunzweyo.

Yagize ati: “Nkeneye kuvuga kuri iki kintu. Umuziki w’u Rwanda urimo gukura ku muvuduko wihuta hariya muri Uganda. Uramutse uriyo wabibona, wakumva neza uburyo uruhare rw’umuziki w’u Rwanda ubica bigacika mu buryo butangaje.”

Nabonye Bruce Melodie inshuro nyinshi zishoboka muri Uganda, The Ben, Element Eleeeh barakunzwe cyane hariya hashize nk’imyaka ibiri umuziki w’u Rwanda uyoboye muri Uganda ndatekereza ko n’abandi bahanzi hano baza muri Uganda.”

Uyu muhanzikazi yasesekaye i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, aje muri gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Bwiza yitwa True Love’ iherutse gusohoka kuri alubumu ye nshya yise ‘’The one and only’’ ndetse no kumenyekanisha iyo Alubumu.

Ni Alubumu igizwe n’indirimbo 15 yasohotse ku wa 25 Nyakanga 2025, ikaba ari yo ya mbere uyu muhanzi yasohoye nubwo asanzwe afite izina rikomeye mu muziki wa Uganda.

Lydia Djazmine ari mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’umuziki we
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 18, 2025
  • Hashize iminsi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE