Loni yatangaje ubushyuhe bwiyongera bikabije ku Isi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje amakuru y’uko ubushyuhe bukomeye bugiye kwiyongera.
Kugeza ubu ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi bihanganye n’ubushyuhe buri hejuru y’ubwari busanzwe.
Abayobozi bashinzwe ubuzima bwa muntu babwiye abo muri Amerika y’i Burasirazuba, u Burayi na Aziya gukomeza kunywa amazi no kwirinda ubushyuhe.
John Nairn umuhanga mu byerekeye ubushyuhe burengeje urugero mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gukurikirana ibijyanye n’Ikirere ku Isi, yabwiye abanyamakuru ko ibihugu bikwiye kwitegura ubushyuhe bukomeye cyane bugiye kuza.
Nairn yakomoje ku ngaruka ubushyuhe burengeje bushobora kugira ku buzima bw’abenegihugu.
Yavuze ko ubushyuhe mu arere ko mu Burengerazuba bw’Isi bwiyongereye inshuro Esheshatu kuva mu myaka ya 1980.
Yatangaje ko ibimenyetso byafashwe byerekana ko ubwo bushyuhe butazagabanyuka.
Abahanga batangaje ko ihindagurika ry’ibihe rikomoka ku bikorwa bya muntu, bityo bigatuma ubushyuhe bwiyongera ku Isi.
Yanditswe na KAYITARE Jean Paul