Loni yashyimye RDC na M23 basinye amasezerano aganisha ku mahoro

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Nyuma y’isinywa ry’Ingingo z’Amahame y’Ubwumvikane hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23, Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko wishimiye iki gikorwa nk’intambwe ikomeye igana ku mahoro arambye mu Karere.

Mu butumwa bwatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yavuze ko Loni ikomeje kwiyemeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije amahoro, kurinda abasivili no kugarura umutekano mu gihugu cya Congo, ifatanyije n’inzego za Leta, imiryango y’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nishimiye isinywa ry’Ingingo z’Amahame hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23.

Loni izakomeza gushyigikira imbaraga zose zigamije amahoro, kurinda abaturage no kongera kugarura ituze muri RDC, ikorana bya hafi n’inzego z’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.”

Izi ngingo zashyizweho umukono zigamije gushyiraho umusingi w’amasezerano arambye y’amahoro, zigafatwa nk’igikorwa cy’ingenzi mu guhosha intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo, ahakomeje kurangwa ibikorwa by’inyeshyamba n’umutekano muke.

Loni ivuga ko izakomeza kuba hafi y’ubuyobozi bwa Congo mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye, guteza imbere inzego z’umutekano, ndetse no gusigasira uburenganzira bw’abaturage, by’umwihariko abatuye mu duce twibasiwe n’intambara.

Izi ngingo ziyobowe n’impande zombi (RDC na AFC/M23) zasinyiwe i Doha muri Qatar, zishyigikiwe n’abafatanyabikorwa barimo Leta ya Qatar n’imiryango y’Akarere n’iy’Isi yose, zihabwa agaciro nk’intangiriro y’ubwumvikane bushya n’icyizere gishya cy’amahoro muri RDC.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE