Lionel Sentore yatunguranye asusurutsa abitabiriye Gen-z Comedy

Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo Lionel Sentore yatunguranye mu gitaramo cy’urwenya kimenyerewe nka Gen-z Comedy, cyahujwe no kwizihiza imyaka itatu kimaze kiba.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 27 Werurwe 2025, kitabirwa n’abanyarwenya batandukanye barimo abasanzwe babarizwa muri Gen-z, hamwe n’abandi baturutse mu gihugu cya Uganda muri Comedy store isanzwe ifitanye imikoranire na Gen-z comedy.
Akigera ku rubyiniro Lionel Sentore, wagaragarijwe urukundo n’abitabiriye icyo gitaramo, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Hobe, Uwangabiye n’izindi ziri kuri Album ye ya mbere yise ‘Uwangabiye’, avuga ko ari mu Rwanda ku mpamvu yo kuyisogongeza abakunzi be, ibyatumye abitabiriye bizihirwa bakamufasha kubyina.
Uretse Lionel Sentore waririmbye muri icyo gitaramo, abanyarwenya bo muri Comedy store banyuze abacyitabiriye barimo Alex Muhangi, MC Marianchi, Karole Kasita, Pabro, Madrat and Chiko n’abandi bafatanyije n’abanyarwenya b’Abanyarwanda bazamukiye muri Gen-z comedy barimo Muhinde, Pirate, Eric w’i Rutsiro, aho nyuma abanyarwenya bazamukiye muri Gen-z Comedy bageneye impano Ndaruhutse Fally Merci bamushimira kubaha urubuga berekaniramo impano zabo.
Gen Z Comedy Show ni umushinga watangijwe n’umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci, nyuma yo kwitabira akanatsinda mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ritegurwa na Imbuto Foundation.
Fally Merci avuga ko ajya gutangiza ‘Gen Z Comedy Show’ yari agamije gufasha abanyarwenya bo mu Rwanda bafite impano kubona urubuga bazimurikiramo no kwaguka mu byo bakora, akaba yaratangije amafaranga agera ku bihumbi 70, akaba amaze kugera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.


