Liban: Abantu babiri bahitanywe n’igitero cya Isiraheli

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 2, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira,  Minisiteri y’Ubuzima yo muri Liban yatangaje igitero Isiraheli yagabye mu majyepfo y’icyo gihugu cyahitanye abantu 2.

‎Muri icyo gice, ingabo za Isiraheli zihora zihagaba ibitero zivuga ko byibasiye Hezbollah ishyigikiye Irani nubwo hari hemeranyijwe ihagarikwa ry’imirwano.

‎Mbere ho umunsi umwe, Umuryango w’abibumbye (Loni) wemeje ko hapfuye abaturage b’abasivili 103 muri Libani kuva amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hezbollah yatangira gukurikizwa mu Gushyingo 2024.

‎Loni yasabye ko imirwano yahita ihagarara nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa.

‎Minisitiri w’Ubuzima muri Liban yagize ati: “Umwanzi wa Isiraheli yibasiye imodoka ku muhanda wa Jarmak-Khardali, ahitana abantu babiri abandi barakomereka.” ?

‎Icyo gitero cyabereye nko ku bilometero 10 uvuye ku mupaka wa Isiraheli.



  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 2, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE