Leta yasabye amadini kwamagana inyigisho z’ubuyobe himikwa Musenyeri

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 23, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Guverinoma y’u Rwanda yasabye amadini kuyifasha kwamagana inyigisho z’ubuyobe zitangirwa mu matorero amwe n’amwe kuko zigira ingaruka ku iterambere ry’abaturage n’iry’Igihugu muri rusange.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Mugenzi Patrice, kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Werurwe, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwimika Rev. Kabayiza Louis Pasteur, nka Musenyeri mushya w’Itorero Angilikani mu Rwanda  (EAR), Diyosezi ya Shyogwe. 

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga by’umwihariko ababarizwa muri iyo Diyosezi bashyigikiye ubwo butumwa bwa Leta bahamya ko abayobora abantu mu kwemera Imana bakwiye no kubigisha gukora, aho kubayobora bunebwe. 

Uwitwa Uwamahoro Jeannine yagize ati: “Jyewe icyo nasaba abayobozi muri rusange mu kwemera Imana ni ugufasha abantu gukora bakiteza imbere noneho bakabona kubigisha ijambo ry’Imana kuko no muri Bibiliya ngira ngo handitse ko roho nzima itura mu mubiri muzima.”

Umwepiscopi mushya wa EAR Diyosezi ya Shyogwe Rever Kabayiza Louis Pasteur, na we ahamya ko inshingano ahawe zimusaba kuyobora ku Mana abaturage bateye imbere. 

Ati: “Ni byo roho nzima itura  mu mubiri muzima. Rero nanjye ni byo ngiye kwitaho cyane cyane mu bikorwa biteza imbere abaturage birimo uburezi ubuzima kwita no kubatishoboye”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Mugenzi Patrice, avuga ko abayobora amadini n’amatorero bakwiye gufasha Leta kwamagana abigisha inyigisho z’ubuyobe.

Ati: “Abayobora amadini n’amatorero nimufashe Leta kwamagana inyigisho z’ubuyobe zitangwa na bamwe mu bayobozi b’amatorero usanga babuza abakiristu kwivuza, gufata indangamuntu, gutanga ubwisungane mu kwivuza, bababuza kutarya imyumbati n’ibindi, kuko usanga ziyobya abaturage bigatuma badatera imbere.”

Rev. Kabayiza Louis Pasteur, watorewe kuba Umwepiscopi wa EAR  Diyosezi ya Shyogwe, ubusanzwe yari Pasiteri wayoboraga Paruwasi ya Butantsinda muri EAR Diyosezi ya Shyogwe, aho asanzwe akora n’umurimo wo kwigisha amazemo imyaka irenga 25.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Mugenzi Patrice, yasabye amadini kwamagana inyigisho z’ubuyobe zirangwa muri iyo Diyosezi matorero amwe n’amwe
Rev. Kabayiza Louis Pasteur umaze imyaka 25 ari mwarimu yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya EAR ya Shyogwe
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 23, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE