La Promesse Choir igiye gushyira hanze Album “’Yesu Ariho”

Itsinda ry’abaramyi ‘La Promesse Choir’ baririmba bakanahimbaza Imana binyuze mu gusakaza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo, bateguje abakunzi babo igitaramo bamurikiramo album ‘Yesu Ariho’.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Izerimana Jean de Dieu (Jado) perezida wa La promesse choir, yavuze ko biteguye iki gitaramo neza, asaba abantu kuzakitabira ari benshi.
Yagize ati “Itsinda ryacu ryatangiye mu mwaka wa 2017, intego yacu yari ugusakaza ubutumwa hose ku bari kure no hafi bakamenya Imana.
Twatangiye tur’itsinda rito ndetse n’amikoro ari makeya, ariko Imana ikomeza kudutera iteka tugenda tubona abantu badufasha kugera aho tugeze ubu.”
Yakomeje avuga ko Indirimbo baherutse gushyira hanze yitwa ‘Intama zanjye’, kuko Yesu yaje gutarura intama ze zazimiye, zimwe zagiye zirorongotanira kure, nabo akaba ariyo nshingano yabasigiye kugirango bavuge ubutumwa bwiza ngo babashe kugarura intama zazimiye kandi umwami akizikeneye ngo zigaruke murugo, cyangwa c mubushyo.
Yakomoje ku giterane bari gutegura ati ” Nibyo koko dufite igiterane, cyo gushyira hanze alubumu yacu yambere, ikubiyeho indirimbo z’amajwi n’amashusho.
Iki giterane kiswe ‘Yesu Ariho’ kizabera ku rusengero rw’ abadivantist b’umunsi kwa 7 rwa LMS Kamukina, rubarizwa kacyiru, munsi yahahoze ninzi hotel, kubazi aho University of kigali(UK) ikorera nimunsi yayo.
Kizaba tariki 24/06/2023 saa munani, aho kwinjira ari ubuntu.

Gusa ngo inkunga y’abakunzi babo irakenewe, aho bashobora guca mu gikari gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose ntihazagire ubura kubana nabo kuko n’inkunga z’ibitekerezo n’amasengesho bikenewe.
Umuyobozi wa La Promesse Choir yageneye ubutumwa abakunzi babo, ati “Nkuko izina ryacu ribivuga ko arisezerano, nuko icyo Imana yadusezeranije nubwo cyatinda ariko ntikizahera, mureke dukore umurimo W’ Imana tubwiriza ubutumwa hirya no hino hafi nakure ingororano tizazihabwa yesu nagaruka, kandi ntawakoreye Imana ngo yikorera amaboko, Murakoze Imana ibahe umugisha.”
La Promesse Choir imaze imaze imyaka igera kuri 7 isakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, akaba ariko igiye gushyira ahagaragara alubumu yabo ya mbere.


Umuraza Jeannette says:
Kamena 7, 2023 at 6:06 pmLa Promesse Choir ndabakunda cyane Kandi Imana ikomeze ibakoreshe.Imana ishoboza abo yatoranije,ntitoranya abashoboye.
Sindikubwabo jean Paul says:
Kamena 8, 2023 at 7:21 amNukuri ndabakunda cyane Kandi uwiteka abongerere impano Kanda abakurize mubuntubwe Kandi mbarinyuma nk’ inshuti yanyu ibakunda cyane rwose ibisigaye uwiteka aduhane umugisha murakoze
NKUNDIMANA Jean Marie says:
Kamena 8, 2023 at 5:42 pmUwiteka ahire iyi Chorale la Promesse, ayibere umuyobozi, ayihe umugisha. Mbifurije kujya mw’ijuru mwese. Courage