Kwizihiza umuganura ni ukugarura u Rwanda n’Ubunyarwanda -Intebe y’Inteko

Intebe y’Inteko yatangaje ko kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’umuganura ari ukugarura u Rwanda n’ubunyarwanda mu mitima y’Abanyarwanda kuko wahoze ari umunsi ukomeye kuva kera.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku myiteguro y’uwo munsi muri uyu mwaka uteganyijwe kwizihizwa tariki 2 Kanama 2024, Intebe y’Inteko Amb Robert Masozera yavuze ko kuwizihiza bisobanuye byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda kandi ari ingombwa.
Ati: “Kuwizihiza ni uburyo bwo kugaruka ku isoko y’Abanyarwanda kandi ni no kugarura u Rwanda n’Ubunyarwanda mu mitima y’Abanyarwanda, wari umunsi ukomeye cyane kugeza n’uyu munsi, umunsi abayobozi n’abayoborwa bahura bakishimira uburumbuke bw’Igihugu cyabo, bagasangira, bakaganuzanya bakishima, bagatunga bagatunganirwa.”
Kuri uwo munsi byabaga ari ibirori byatumaga Abanyarwanda b’ingeri zose bishima kandi ko mu myemerere yabo yo hambere bavugaga ko iyo Imana y’i Rwanda yabonaga ben’Imana barejeje, babayeho neza, baganura, bakaganuzanya, batunze ndetse batunganiwe na yo ngo yagubwaga neza.
Masozera avuga ko Umuganura w’uyu mwaka kuwizihiza no kuwishimira bifite impamvu y’umwihariko kuko uhuriranye n’igihe Abanyarwanda barimo bishimira imyaka 30 Igihugu kiri mu rugendo rwo kwiyubaka mu bumwe no kwigira.
Yagize ati: “Uyu mwaka twavuga ko kwishmira umuganura ari ngombwa kubera ko ar’ibihe bihuriranye no mu gihe turimo kwizihiza imyaka 30 turi mu rugendo rwo kubaka Igihugu cyacu mu bumwe no kwigira, kandi tunishimira ibyo Abanyarwanda bagezeho mu kwitorera umukuru w’Igihugu n’Abadepite byashimangiye ubudasa bw’u Rwanda, ni ibintu byiza cyane kuwizihiza kuko biri mu murage w’abakurambere bacu.”
Insanganymatsiko y’uyu mwaka ngo bayihisemo hagamijwe gukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyrwanda biganisha mu kwigira no kwishakamo ibisubizo, kuko mu rwego rwo kwishakamo ibusubizo, muri uyu mwaka hazibandwa ku guharanira ko nta mwana wabura ifunguro ku ishuri.
Biteganyijwe ko umunsi w’umuganura w’uyu mwaka uzizihizwa tariki 02 Kanama 2024, ku rwego rw’Igihugu ukazizihirizwa mu Karere ka Kayonza, ukazabanzirizwa n’igikorwa cyo gusura ahantu ndangamurage hafitanye amateka n’umuganura mu Karere ka Rwamagana hagamijwe gusigasira ubukerarugendo bushingiye ku muco.