Kwibuka30: Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda kwigira ku Basesero

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bigira ku butwari bwaranze Abatutsi bo mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bahanganye n’Interahamwe n’Abasirikare bazaga kubica muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, ubwo yari yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Karongi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabere ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abatutsi bahigwaga aho mu Bisesera ubwo birwanagaho bahangana n’ibitero by’Interahamwe n’abasirikare ba Leta yakoze Jenoside ari ubutwari Abanyarwanda by’umwariko urubyiruko rukwiye kubigiraho guhanga n’ingenabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Turibuka ariko ntiduheranwa. Amateka ya Bisesero atwereka ubutwari bw’Umuryango batoza abana bakiri bato. Bigaragarira mu kwerekana uko barinda umuryango yewe no mu makuba akomeye nk’ayo Jenoside yatuzaniye.”

Yashimiye abana n’abagore kuko baticaye ngo barambye ahubwo bafashije abandi kwirwanaho.

Ati: “Ibi bigaragaza abanze kugwabira, ibi biduha umukoro wo kuba ba Ntagwabira. Bisesero ifite amasomo menshi yatwigisha yo kumva agaciro ko kuba Umunyarwanda[..] gukomera ku isoko muzi y’ubunyarwanda ni ngombwa n’iyo wasumbirizwa bimeze bite.”

Yongeyeho ati: “Rubyiruko mukomeze kugira ishyaka n’ubutwari bwo kubaka igihugu cyacu, no kwigira ku mateka y’ibyaranze Abasesero n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside n’abandi Banyarwanda bimanye u Rwanda mu mateka yacu kuva kera.”

Yavuze ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igihari kandi ko urubyiruko rukwiye gushingira ku bwenge rufite maze rugahitamo neza bakayirwanya kandi ko ari inshingano za buri Munyarwanda wese.

Ati: “Nagira ngo nongere nshimire intwari za Bisesero abo twibuka n’abarokotse, ubutwari bwanyu ni urugero rutwereka ko n’aho twasigara ntawe utwumva tuzakomeza kuba igihugu cyunze ubumwe kandi ko bitazongera kuba ukundi.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje ko imisozi ya Bisesero ifite amateka y’uko ubutegetsi bwagize uruhare rugaragara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi  ko hari abayobozi 6 bakuru muri Leta yakoze Jenoside, bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko Mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzania.

Yagize ati: “Abajenosideri barenga batandatu bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko rwa Arusha, kandi bari abategetsi bakuru, uwayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisovu Alfred Musema, ba Minisitiri Eliyezeri Niyitegeka, Emmanuel Ndindabahizi, Munyakazi Yusuf, izo manza zose zigishwa mu Isi yose, ahantu higishwa amateka”.

Dr Bizimana yavuze ko mu Bisesero hagaragaje ubutwari bw’Abatutsi bwo kwirwanaho bahangana n’abicanyi kuko n’ubwo hari benshi bapfuye hari n’abandi barokotse biturutse kuri uko kwirwanaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukase Valentine yagaragaje muri iki gice cya Bisesero ukuntu habaye ubwicanyi ndengakamere buyobowe n’abari abayobozi bakuru muri Leta yateguye, ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Uyu Murenge wa Twumva, uherereye mu yahoze ari Komini Gisovu muri Peregitura ya Kibuye […] aho Jenoside yari yarashinze imizi n’ubukana bw’indengakamere, bituma Abatutsi bicirwa mu bice bitandukanye”.

Yongeyeho ati: “Uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Kayishema Clement, yabahururije Interahamwe n’abasirikare bava muri Perefegitura zahanaga imbibi n’iya Kibuye, ari zo Gisenyi, Gikongoro na Cyangungu bahagaba ibitero bikomeye bica Abatutsi bari bahahungiye.”

Dr Rose Mukankomeje wavuze mu izina ry’imiryango ifite abayo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero yavuze ko ashimira Jeannette Kagame uza kwifatanya n’iyi miryango kandi ko bishimira ko abahora hafi.

Yagize ati: “Turashima by’umwihariko Leta yadufashije. Tumaze gushyingura, uru Rwibutso rwagiye rusurwa n’abantu batandukanye. Abarokotse Jenoside ahangaha barubakiwe, turashima rwose. Natwe turi mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yasabye ko amateka ya hano mu Bisesero yakomeza gusigasirwa kuko hari bimwe bitagaragara harimo amafoto ya bamwe bishwe n’ibindi.

Dr Mukankomeje yanenze abantu badashaka gutanga amakuru ngo bagaragaze aho abishwe bashyizwe kugeza ubu hakaba hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubu hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50, hanashyinguwe imibiri 41 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Mirenge itandukanye, ahakorwaga ibikorwa by’ubuhinzi n’ahasizwaga hagiye kubakwa amashuri.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE