Kwibuka30: Jeannette Kagame yifatanyije n’intwaza za Nyanza na Huye

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kamena 2024, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club n’ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Huye n’iya Nyanza mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni gahunda zitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri.

Mu butumwa bwe, Jeannette Kagame yabwiye abakiri bato ko amahirwe yo kugira igihugu, abakuru babanjirije batashoboye kuyabona bityo ko bakwiye kuyakoresha neza.

Yagize ati: “Mu kinyarwanda turavuga ngo umugabo arigira yakwibura agapfa. Mwe mukiri bato, uru Rwanda mureba benshi mwakuriyemo ntabwo ari ko rwahoze, aya mahirwe yo kugira igihugu, kwiga, gukora akazi kose twifuza ntawe ubazwa ubwoko, abakuru bababanjirije ntabwo bayabonye twese tuyakoreshe neza.”

Mu ngo z’Impinganzima ya Huye n’iy’i Nyanza, gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, zabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 03 Kamena 2024.

Ababyeyi b’Intwaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, bafashe umwanya wihariye wo kwibuka no kunamira abana babo n’abo bashakanye bazize Jenoside.

Ni umugoroba kandi wabanjirije n’igikorwa cya Unity Club cyo kwifatanya n’aba babyeyi bo mu Impinganzima ya Huye n’iy’i Nyanza, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE