Kwibuka29: Umuhanzi Limu yasohoye indirimbo yo kwibuka “Turi Abavandimwe”

  • Imvaho Nshya
  • Mata 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuhanzi Twizerimana Floduard uzwi ku izina rya Limu yasohoye indirimbo “Turi Abavandimwe” ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gushyira ahagaraga iyi ndirimo, umuhanzi Limu yatangaje ko nk’urubyiruko yumvaga afite umukoro wo  gukora indirimbo y’isanamitima yafasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akomeza avuga ko yahuje imbaraga n’umwe mu rubyiruko  rugenzi rwe witwa, Muramira Rachael  bakora indirimbo  bayita “Turi Abavandimwe”.

Umuhanzi Limu asobanura ko ubutumwa bukubiye  muri iyi ndirimbo  ari  ubuhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iki gihe cyo kwibuka aho bari bagamije cyane cyane kubwira urubyiruko bo rungano rwabo  ko bakwiye gufatanya bagakumira uwo ari we wese washaka kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ko bidakwiye abavuga amateka uko atari bakabereka ukuri kw’ibihari ndetse ko nyuma y’ibihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo  badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo amasomo bakuyemo akwiye kubafasha Kwibuka biyubaka maze  bikaba inzira nziza yo kubaka ahazaza habo  n’igihugu muri rusange.

Limu yavuze ko impamvu yahisemo gukorana iyi ndirimo na Muramira Rachael   ari uko ari umwe mu Banyarwandakazi bifitemo impano yo kuririmba neza.

Akomeza avuga ko hari bamwe mu bahanzi bagize uruhare mu kubiba amacakubiri no guhembera urwango mu Banyarwanda ari nabyo byaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Ati : “Ubu rero abahanzi  mu byo dukwiye gukora birimo no guhuza imbaraga tugahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko icumu ryarunamuwe ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

  • Imvaho Nshya
  • Mata 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE