Kwibuka29: Muri Rulindo hashyinguwe mu cyubahiro umubiri 1

Kuri uyu wa Mbere, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro umubiri wa Rugwabiza wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo mubiri wa Rugwabiza wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, washyinguwe mu cyubahiro ukaba warabonetse mu Murenge wa Shyorongi.
Ntaganda J. Damascene uhagarariye umuryango wa Rugwabiza washyinguwe mu cyubahiro, yagarutse ku nzira itoroshye yanyuzemo kugeza arokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mugoroba wo kwibuka, ejo hashize ubwo hitegurwaga gushyingura mu cyubahiro umubiri wa Rugwabiza, Ntaganda yasabye abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati: “Imyaka 29 ni myinshi, twakabaye tuza kwibuka, ariko tutaje gushyingura. Abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa badufasha bakayatanga tukabashyingura mu cyubahiro, natwe imitima ikaruhuka; tukibuka twiyubaka”.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rulindo Murebwayire Alphonsine yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bigize aka Karere, aho yagaragaje ko mu myaka ya 1992 na 1993 Abatutsi bishwe mu igerageza rya Jenoside mu yahoze ari Komini Mbogo.
Murebwayire yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, udahwema gutoza Abanyarwanda urukundo no kubana neza, ashimira byimazeyo Inkotanyi zabarokoye, zikabasubiza ubuzima, anashimira abantu bose bagize ubutwari bwo kurokora abicwaga muri Jenoside.

Yanashimiye ingabo zahagaritse Jenoside, asaba ababyeyi gusobanurira urubyiruko amateka nyakuri ya Jenoside bakirinda kuyagoreka, bakabigisha kwimakaza urukundo n’ubumwe kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.
Mu ijambo rye, nyuma yo kwihanganisha no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rulindo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, Ingabire Assumpta yavuze ko kwibuka ari inshingano zacu twese kuko bisubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yongeyeho ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni umwanya kandi wo kugaruka ku mateka yayiteye no gufata ingamba zo gutsinda ibigamije gusenya ubumwe bwacu n’ibyo tumaze kugeraho.
Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwiyemeje kurwanya icyadusubiza mu macakubiri, bityo Abanyarwanda duhitamo kuba umwe, kureba kure no kubazwa ibyo dushinzwe. Aya mahitamo yacu ni yo azadufasha guhora tuzirikana ko ibyabaye bitazongera ukundi”.
Ingabire yasabye buri wese, by’umwihariko urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati: “Mwitandukanye n’abashaka kubonsa ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abo ni abashaka kudusubiza inyuma”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira abarokotse Jenoside kuba bataraheranwe n’agahinda, bakaba baharanira kwibuka biyubaka; abizeza ko Ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.
Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro umubiri wa Rugwabiza cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Assumpta Ingabire, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Inzego z’Umutekano, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Rulindo.







