Kwibuka29: Depite Barikana yerekanye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayigizemo uruhare bibatera ikimwaro ntibiyumvishe uko bakomwe mu nkokora mu mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi.

Iby’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ndetse nuko yahagaritswe n’Inkotanyi ntawabitindaho.

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya ntibahwema kwigisha abana babo inyigisho mbi muzi mwese itangirwa ku ishyiga.

Akenshi ubabonera ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, gukoresha amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukoresha amagambo apfobya ndetse ahakana iyo Jenoside yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’icyatumye ibaho, ni ibyagarutsweho na Depite Barikana Eugene mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Depite Barikana asobanura ko mbere y’ubukoloni Abanyarwanda barangwaga n’ubumwe.

Isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ryatangiye mu gihe cy’abakoloni aho bihutiye gusenya inkingi z’Abanyarwanda, baca intege umwami, bahimba amoko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa, baca Itorero n’ibindi.

Mu 1933 abakoloni bazanye amoko mu gatabo bitaga Ibuku, kugira ngo barusheho kumenya Umututsi, Umuhutu n’Umutwa. Ibi byaje no gushyirwa mu ndangamuntu.

Amoko nk’Abega, Ababanda, Abasinga, Abenengwe, Abanyiginya n’andi Depite Barikana ahamya ko aya moko ntacyo yari atwaye Abanyarwanda.

Mu 1959 hatangijwe amashyaka aturutse ku mashyirahamwe ya politiki nka UNAR, APROSOMA n’andi.

UNAR yasabaga ubwigenge bityo abakoloni bakava mu gihugu vuba.

Amashyaka yari ashingiye ku bahutu banditse icyo bita Manifesto des Bahutu aho bashakaga gukura Abatutsi ku buyobozi bityo ko ubwigenge butari ikintu kihutirwa kuri bo.

Muri Repubulika ya mbere ya Kayibanda Gregoire ndetse n’iya kabiri ya Habyarimana Juvénal zakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byatumye hatangira itotezwa ry’Abatutsi mu 1959 baratwikirwa, barahunga.

Barikana ati: “Ari Parmehutu na MRND muri Repubulika ya kabiri ingengabitekerezo yari imwe.

I Byumba hishwe Abatutsi, Gikongoro na Bugesera Abatutsi baricwa cyane kandi amahanga yarabibonaga ndetse bamwe bavuga ko harimo gukorwa Jenoside”.

Ashimangira ko iyo ubonye ikibi gikorwa kigakura, kiba kibi kurushaho. Iyo utacyamaganye kiraguhitana. Intumwa ya rubanda ivuga ko urubyiruko by’umwihariko rugomba kumenya icyiza n’ikibi.

Mu 1982 Leta ya Habyarimana yanze kwakira impunzi zirukanwaga muri Uganda na Milton Obott, Perezida Habyarimana avuga ko igihugu cyuzuye nk’ikirahure.

Depite Barikana avuga ko Leta ya Habyarimana yatangiye gukoresha mitingi (Meetings) urubyiruko bakarutoza imyitozo ya gisirikare,  bakarwereka ko umwanzi warwo ari Umututsi.

Intagondwa zari ziyobowe na Col Bagosora batekereje uko bakwikiza Perezida Habyarimana kugira ngo babone uko batangira gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku ikubitiro hishwe abanyapoliti b’Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana.

Yagize ati: “Byari urwitwazo kugira ngo Abatutsi bicwe”.

Leta y’abatabazi yashishikarije abahutu kwikiza umwanzi ari we mututsi. Batanze imbunda n’amasasu mu nterahamwe kugira ngo zice Abatutsi.

Abapfuye bishwe urw’agashinyaguro basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100. Bicishijwe impiri, imihoro, nta mpongano y’umwanzi. Muri make hakoreshejwe intwaro gakondo ku bwinshi mu kwica Abatutsi.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hubatswe ubuyobozi bubereye abaturage no kugaruza umutungo w’igihugu. Aha ni ho Barikana ahera avuga ko amahitamo y’Abanyarwanda kwari ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Hashyizweho Inkiko Gacaca, impunzi ziracyurwa Abanyarwanda bongera kubana. Hagaruwe Itorero ry’Igihugu iterambere rirushaho kwiyongera, hashyirwaho gahunda ya Girinka, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano n’izindi gahunda zihuza Abanyarwanda bityo bakagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.

Avuga ko hashyizweho politiki yo gusaranganya ubutegetsi, ikindi kandi ngo abaturage bafatanya muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Izo ni gahunda ziba ziriho tugomba kumva. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri munyarwanda, kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo, no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1987 hatangiye Umuryango FPR Inkotanyi kugira ngo babohore igihugu ariko n’impunzi zari hanze y’igihugu zicyurwe.

Yasabye abaturage guharanira ko politiki nziza y’u Rwanda ihora ku isonga, kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uwarwaye agasurwa uko ni ko guha umuntu icyubahiro.

Ati “Kubaha icyubahiro ni ukubereka aho ababo baguye tukabashyingura mu cyubahiro. Ibyo bizatuma baruhuka mu mutima”.

Uwera M.Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe, avuga ko indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ko Abatutsi batongeye kugira amahoro.

Ubwo yatangaga ubuhamya, yavuze ko abana bo kwa Rwabukwandi bari interahamwe n’indi yitwaga Bucyana, birukankanye umuryango wabo babonye babasize bababwira ko ngo nubwo mwirutse ariko amabati y’inzu yabo batayajyanye.

Mu nzira ndende banyuzemo bageze aho bisabira kwicwa ariko interahamwe zibabwira ko hari aho bateguriwe kandi ko bacungirwa umutekano.

Akomeza agira ati: “Naraye mu basigaye kuri segiteri tukimara kwicara tubona ibitero by’interahamwe. Abasore b’Abatutsi batangira kuzitera amabuye.

Mama yari ateruye umwana muto hanyuma abari kumwe na we bigira inama yo gupfa kibyeyi bavuga ko bapfa mbere aho kugira ngo abana babatange kwicwa.

Bishe abo mu misozi batangira guhiga mu bihuru barambona bakajya bankubita impiri.

Navuye aho njya mu kindi gihuru, mushiki wa Karamage bamuciye amaguru bavuga ko icyo ari cyo kimukwiriye nubundi ngo yari yarababenze”.

Uwera yaje kwisanga i Kayenzi ya Gitarama aho Inkotanyi zaraye zigeze. Uko ni ko yarokotse.

Ku rundi ruhande, Uwera ashimira FARG yamufashije agashobora kwiyubaka. Ashimira Inkotanyi zamurokoye. 

Yagize ati “Ndashimira FPR Inkotanyi nkanashimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu agahagarika Jenoside yadukorerwaga”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, ashimira abaturage b’Umurenge wa Kanyinya ko baha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko baremwe.

Ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu macakubiri.

Ati: “Kuzungura kw’abakoloni ni ko kwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Uwanyirigira Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya avuga ko mu cyahoze ari Segiteri Kanyinya (ubu ni mu Kagari ka Nyamweru) hishwe Abatutsi benshi.

Avuga ko hanibukwa Abatutsi biciwe mu Kagari ka Nzove bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

Avuga ko kubibuka ari umwanya wo kubazirikana kandi ko ari n’umwanya wo kwiyemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba ukundi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE