Kwibuka ni intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda- Madamu Jeannette Kagame

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri yavuze ko Kwibuka ari intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ibi bikuye mu butumwa yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yatanze ku barokotse, Madamu Jeannette Kagame yabashimiye uko bagize uruhare mu guharanira kubaho, ntibaheranwe n’agahinda.

Yagize ati: “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana iteka kwirenga kwanyu no guharanira kubaho.”

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko amateka y’u Rwanda adakwiye guca intege, ahubwo ko abantu bakwiye kuvomamo imbaraga.

Ati: “N’ubwo dukomeje gusobanura ukuri kw’amateka yacu nyuma y’imyaka 31, Abanyarwanda twese ntiducika intege!”

Ubutumwa yageneye abakiri bato bubashishikariza kuzirikana amateka  kugira ngo rukomeze kubaka u Rwanda.

Yagize ati: “Ku bato babyirukiye mu Rwanda rurera rugakuza, kuzirikana aya mateka bidufashe gukomeza kubaka u Rwanda ruzima rutazima.”

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ugizwe b’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye.

Ni umuryango watangijwe na Madamu Jeannette Kagame, washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE