Kwibuka 31: Jenoside yabaye amaze icyumweru abyaye, bamwicira umugabo areba

Mukakarangwa Martha yasigaye ari nyakamwe mu mu muryango w’abana barindwi ubwo abo bavukana bose bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko icyamushenguye kuryshaho ni uburyo yiciwe umugabo bari babyaranye abana batatu abireba.
Ubuhamya bwa Mukakarangwa buteye agahinda kuko yahuye n’ibyago bikomeye kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye amaze icyumweru kimwe gusa abyaye, Interahamwe zikaba zaramushoreranye n’uruhinja n’abandi bana bagiye kwicwa.
Muri icyo gihe Martha yari atuye muri Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ari na ho haje kwicirwa umugabo we ajugunywe mu mwobo bakamutaba agitera akuka.
Icyo gihe kandi umwana w’umuhungu bari kumwe bamukubise umutwe muri borodire ndetse n’umukobwa bari kumwe afatwa ku ngufu kugeza ashizemo umwuka.
Amateka ya Mukakarangwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mukakarangwa yafashwe n’inda mu matariki ya nyuma ya Werurwe 1994, ariko icyo gihe hakaba hari ibitero na za bariyeri, abura aho aca ngo ajye kwa muganga bimuviramo kubyarira mu rugo.
Ubwo inda yamufataga, umugabo we yahise ajya kumushakira inzira ngo arebe uko bagera kwa muganga ariko umugore abyara umwana w’umuhungu umugabo atarayibona.
Kuri uwo munsi akibyara saa yine za mu gitondo, umuturanyi wabo witwaga Cyamahundo yaje kubabwira ko bagabweho ibitero n’Abajepe n’Interahamwe za Kimihurura.
Icyo gihe umugabo we yahise asohoka arazisuhuza azibwira ko bamaze kubyara umuhungu na zo zimubwira ko ari ibibazo kuko uwo mwana azabakoraho.
Interahamwe zaje zivuga ziti: “Nimugire ibyo muduha rero kubera ko mubyaye…”
Umugabo we ngo yabaguriye inzoga baranywa bigeze nka saa munani barataha.
Bigeze ku wa 06 Mata 1994 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal, bahita bashya ubwoba batangira kwibaza aho guhungira ariko kuko ahantu henshi hari huzuye bariyeri bahitamo kuguma mu ngo.
Mukakarangwa yabajije umugabo we ati: “ Ubu turahungira he?”
Nawe aramusubiza ati: “Ubu se twaca he ko abantu buzuye ku za bariyeri? Nidukira tuzakira kandi nidupfa tuzapfa.”
Ku wa 17 Mata, bagabweho ibitero na za Nterahamwe n’Abajepe bageze iwe uwo munsi yabyaye ariko icyo gihe ngo bari bagiye kwihisha ku muturanyi witwaga Cyamahundo utarahigwaga.
Interahamwe zibabuze zahise ziza aho bari bihishe basohora abantu bose bari muri iyo nzu, ni ko guhitana asohokana na rwa ruhinja n’abandi bana bari bihishanye ariko umugabo we acyumva ko baje aho yahise atorokana n’umwana we w’imfura bihisha ku yindi nzu yari hafi aho.
Interahamwe zahise zimushorerana n’abo bari kumwe barimo umukobwa witwa Jose, umuhungu witwaga Ngaruyinka, n’umugore n’umugano n’abana b’aho yari yihishe.
Ati: “Baratujyanye tugeze mu ihuriro ry’imihanda ubu ni hafi na KCC hari hubatse ruhurura ndende cyane tuhageze baratwicaza baradukubita.”
Avuga ko babakubise amahiri ariko Umujepe yumvaga bita ‘Gisiga’ yamukubise ubwo buhiri mu mugongo akumva uhise uguduka. Ati: “Yamponze ya mahiri mu mugongo numva uratandanye.”
Mukakarangwa yaramubajije ati: “Urampora iki ko ibintu bya politiki ntabizi koko?”
Umujepe yaramusubije ati: “Ntabwo uri Umututsi?”. Na we ati: “Ndi we”.
Umujepe ati: “Uri inzoka?” Na we ati: “Ndi yo.”
Umujepe yahise amukubita ubwo buhiri mu bworo bw’ikirenge hahita haza undi musirikare ufite imbunda amubwira ko agiye kumurasa amaguru ariko amugerekaho imbunda ntiyamurasa.
Bakomeje kubakubita ariko bibanda cyane kuri wa mukobwa witwaga Josee kuko yari ateye neza, bamushinja ko afite imbunda bamwambura ubusa bazimusaka ariko barazibura.
Abo bajepe bamanuye inkoni bagiye gukubita mu mutwe wa rwa ruhinja rwe, akinga akaboko ke aba ari ko bakubita karavunika.
Barakomeje barakubitwa ariko baza kurekura ba bandi batahigwaga bari babahishe hasigara abahigwaga gusa, bahita bafata umwana umwe mu basigaye bamuhonda kuri borodire.
Yagize ati: “Bafashe ako kana k’agahungu baragahurutura bagakubita muri borodire ngira ngo kapfuye, ubwo bagakuramo bakandambika iruhande ariko nkabona agatima karacyatera.”
Akomeza avuga ko bahise bamushorera n’abana bamujyana mu rugo iwe bamusaba amafaranga arayabaha baramureka.
Bashyinguye umugabo we ari muzima n’umukobwa bari kumwe apfa afatwa ku ngufu
Nyuma y’aho abo bicanyi bagiye ngo yahise ajya ha handi kwa Cyamahundo, hashize umwanya haza imodoka y’Abajepe bagarutse kongera kubatwara ariko icyo gihe yari yabwiwe amakuru ko umugabo we bari bamuvumbuye aho yihishe baramukubita aba intere bamusiga arambaraye mu muhanda.
Bose n’umugabo we babapakiye muri ya modoka n’umujinya babasunikamo bagwirirana, babasubiza hafi ya ha handi bahoze ari na ho yasanze wa mukobwa Josee yapfuye afatwa ku ngufu.
Ati: “Twasanze Jose yapfuye ari ukumfata ku ngufu gusa.”
Imodoka yarabakomezanyije ibigiza hirya gato, ahari hari imyobo bacukuragamo imicanga aba ari ho iparika, umugabo we bamwica areba.
Yagize ati: “Bakuruye umugabo wanjye bamusunikira muri wa mwobo agihumeka, ubwo natwe badusiga aho n’abana bajya kuzana ba bandi twari kumwe barimo Jose na ba bahungu babiri babajugunya muri wa mwobo hejeru y’umugabo wanjye babarenzaho itaka.”
Avuga ko Interahamwe zahise zigaruka zimubwira ko we n’abana be bajya kubicira mu ishyamba na bo bicara bategereje gupfa.
Uko yarokotse
Mukakarangwa yibuka ko ubwo yari yicaye ategereje gupfa hashize umwanya haza Umujepe wari umusaza abaza bagenzi impamvu bashaka kumwica kandi ntaho ahuriye n’ibya politiki.
Ariko umwe mu basirikare yahise abaza impamvu ‘iyo nzoka batari kuyicana n’utwana twayo’ ariko haboneka izindi Nterahamwe zivuga ko bazabica babasanze aho batuye cyane ko bahazi.
Umwe muri bo yagize ati: “Mwamuretse uyu nguyu ko aho atuye tuhazi ejo n’ejobundi tuzajyayo tukamwiyicira?”
Babapakiye mu modoka babasubiza iwabo ariko ngo bamaze kugenda bigeze mu masaha y’umugoroba afata abana bajya kwihisha ahitwa kwa Richard abasaba ko bamuhekesha umwana bagakomeza ubundi agakomeza inzira y’ubuhunzi.
Yaje kujya kwa muramukazi we wari warshatse umugabo utarahigwaga amubwira ko musaza wabo bamwishe kandi na we atorohewe kuko Interahamwe ziri kumushakisha.
Yahasize abana ahungira ku Kicukiro ku mugabo w’Umurundi witwaga ‘Alexandre’. Uwo mugabo yaramwakiriye aramuhumuriza amushyira hamwe n’abandi barenga 30 yari acumbikiye.
Alexandre yagiye agabwaho ibitero n’Interahamwe zimusaba gusohora abantu afite bakicwa ariko akanga akitambika akavuga ko bazabica ari uko na we abanje gupfa.
Uwo mugabo ngo yakomeje kubarwanaho akabatekera kugeza igihe Inkotanyi zaziye kubatabara.
Yagize ati: “Uwo mugabo yaraduhahiraga akatugaburira tuba aho kugeza haje Inkotanyi.”
Nyuma y’uko Inkotanyi zifashe uduce dutandukanye harimo n’aho bari barahungiye, Interahamwe zahise ziruka zita abo bari bagiye kwica bo muri ako gace barimo umukobwa witwa Murekatete na murumuna we.
Abo bakobwa barokotse batyo ariko babwira ababatabaye ko aho hepfo hari ahandi hantu hahungiye abantu benshi barimo n’umubyeyi ubyaye vuba.
Zahise zihamanukira ariko na wa mugabo wari warabahishe yari yamenye ko ako gace kafashwa ni ko kubabwira ko bagiye kujya mu maboko ya bene wabo batagipfuye.
Yagize ati: “Njyewe ndagiye mbasize mu maboko y’abavandimwe banyu babonetse baje.”
Alexandre ngo yahise yigendera hashize umwanya muto haza abantu batatu biteye udutenge babasaba ko bakingura kuko ari bo Nkotanyi.
Babanje kugira ubwoba ariko zikomeza kubasaba gusohoka kuko baje kubarokora.
Inkotanyi zagize ziti: “Nimusohoke muri iyi nzu ni twebwe Nkotanyi tuje kubakiza.”
Basohotse aho bose babajyana aho abandi barokowe bari bakomeza kugenda babimurira ahari umutekano ari na ko bakomeza kwitabwaho.
Mukakarangwa ashimira ubutwari bw’Inkotanyi zabasubije ubuzima, zikabahumuriza muri ubwo buzima bwose kugeza ho zigaruye umutekano usesuye bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite agahinda ko kubura abavandimwe ariko katamuheranye kuko yarwanye inkundura yo kwiyubaka no kongera kubaho ubu akaba atekanye n’abo bana be bose n’uwari uruhinja akaba ari umugabo.